IMIKINO POLITIKI

U Rwanda rugiye kwakira imikino ya EALA

U Rwanda rugiye kwakira imikino ya EALA
  • PublishedDecember 8, 2023

U Rwanda rugiye kwakira imikino ihuza Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Inteko Ishinga Amategeko y’uwo Muryango (EALA) ibaye ku nshuro ya 13.

Aya marushanwa ategerejwe gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 8 kugeza 18 Ukuboza 2023, azitabirwa n’Abadepite n’Abasenateri barushanwa mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Golf, Darts, Tuga of War n’imikino ngororamubiri.

Iyi mikino ihuza Inteko Zinshinga Amategeko z’ibihugu bya EAC n’aba EALA yatangiye mu mwaka wa 2001 ihereye i Arusha muri Tanzania, ikaba igamije guteza imbere umubano mwiza n’ubutwererane bw’Inteko binyuze mu mikino.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023, Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, yavuze ko bishimiye kwakira iyi mikino asaba Abanyarwanda kuzaza kuyireba ari benshi.

Yagize ati: “Twishimiye kwakira iyi mikino iduhuza na bagenzi bacu bo mu Muryango wa EAC hano mu Rwanda, kuko ari umwanya mwiza wo kunoza umubano wacu binyuze mu mikino.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda kuzaza ari benshi bagakurikira iyi mikino.

Ntakirutimana Joseph, Perezida wa EALA, yavuze ko imikino irushaho kwimakaza umubano n’ubushuti hagati y’abagize Inteko zishinga Amategeko

Ati: “Turasaba Abanyarwanda aho bari hose kuzaza ari benshi aho iyi mikino izagenda ikinirwa kugira ngo bagezweho ubutumwa buzaherekaza iyi mikino, bahereye ku munsi w’ejo kuri Kigali Pele Stadium aho izafungurirwa ku mugaragaro.”

Perezida wa EALA Ntakirutimana Joseph, yagaragaje ko iyi mikino igamije kunga ubumwe hagati yabagize Inteko zishinga Amategeko mu Muryango w’Afurika y’iburasirazuba.

Yagize ati: Dutegura iyi mikino kugira ngo turusheho kumenyana nk’Abadepite, no kurebera hamwe icyateza imbere Umuryango wacu w’Afurika y’Iburasirazuba tubarizwamo.”

Iyi mikino ibaye ku nshuro ya 13 izitabirwa n’Ibihugu bitandatu ari byo u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani y’Epfo, ndetse n’u Rwanda ruzakira irushanwa.

Imikino izabera ku bibuga bitandukanye birimo Kigali Pele Stadium mu mupira w’amaguru, Ecole Notre Dame de Citeaux izakira Volleyball na Netball, Lycee de Kigali (LDK) izakira Basketball, Durts izakinirwa muri Hillptop Hotel, Golf ikinirwe i Nyarutarama kuri Kigali Golf Resort.

Ni mu gihe kandi imikino ngororamubiri izakinirwa kuri Sitade ya Bugesera.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *