UBUKUNGU

U Rwanda rufite amabuye y’agaciro mu butaka bwarwo afite agaciro karenga miliyari 150$

U Rwanda rufite amabuye y’agaciro mu butaka bwarwo afite agaciro karenga miliyari 150$
  • PublishedDecember 5, 2023

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB; Ambasaderi Yamina Karitanyi, yasubije abavuga ko u Rwanda rwiba amabuye y’agaciro ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, abereka ko nta mpamvu yatuma rukora ibyo mu gihe rufite abarirwa agaciro ka miliyari 150$ mu butaka bwarwo.

Yabigarutseho mu kiganiro ‘The Long Form with Sanny Ntayombya’ cyagarukaga ku ishusho y’ubucukuzi bw’aya mabuye mu Rwanda, n’icyo atekereza nk’imvano y’abakomeje gushinja u Rwanda kwiba amabuye ya RDC.

Karitanyi yavuze ko iyo u Rwanda ruba nta mutungo kamere nk’amabuye y’agaciro rufite, rutari kwirushya rushyiraho urwego rugomba kugenzura iyi mirimo.

Ati “Kuki u Rwanda rufatwa nk’igihugu nkene ku mutungo kamere? Ntekereza ko impamvu ari uko batugereranya n’ibihugu binini duturanye ndetse bikize kuri uwo mutungo, ariko ibyo ntibivuze ko twe ntawo dufite.”

Yabajijwe ku magambo Minisitiri w’Imari wa RDC aherutse kuvugira i Genève mu Busuwisi, aho yabwiye Ikinyamakuru cya The Financial Times ko “amabuye u Rwanda rwohereza mu mahanga aturuka muri RDC”. Karitanyi yasubije ko ari imvugo ziri aho gusa zidafite ibihamya.

Kugeza ubu RMB igaragaza ko umusaruro w’amabuye y’agaciro mu myaka irindwi wikubye hafi gatatu kuko wavuye kuri miliyoni 373$, ubu kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka hamaze kuboneka miliyoni 852$.

Yavuze ko kugeza ubu bamaze gutanga impushya zirenga 170 ku bantu bashaka gucukura amabuye y’agaciro mu Rwanda, ndetse ko umusaruro umaze kugerwaho wanakwemezwa n’abandi batari RMB kuko wagizwemo n’uruhare n’abanyamahanga.

Ati “Niba uvuga ko Abanyarwanda ari ababeshyi, ese n’aba bashoramari baturuka mu mahanga bagashora imari yabo muri iyi mirimo barabeshya? Iyo ni imvugo idakwiriye y’uwo muminisitiri, kuko avuga gusa atagaragaza ibimenyetso.”

Yashimangiye ko atitaye ku bitagenda muri RDC ahubwo ko ashyize umutima mu kubaka urwego yashinzwe, ko “tutiba ahubwo turi kubaka ibyacu dushingiye ku mabuye yacu’. Yakomeje ati “Tuzakomeza kandi kuzamura imibereho y’abacu ubwo na RDC ikomeze ibyayo.”

Uyu muyobozi yavuze ko impamvu u Rwanda rukunze gushyirwa mu majwi ku kwiba RDC, ari uko amateka ya Afurika ari na yo yarwo agaragaza ko uyu mugabane wabanje gukerensa imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro.

Icyo gihe ngo ubushakashatsi ntibwitaweko kandi ari cyo kintu cya mbere giha icyizere igihugu ku bijyanye n’ingano y’uwo mutungo gifite.

Yavuze ko u Rwanda rw’icyo gihe rutahaye agaciro icyo gice gikomeye mu ruhererekane rw’amabuye y’agaciro, ariko ko icyo RMB yakoze cyari uguhuza amakuru yashyizwe hanze ajyanye n’uru rwego kuva 1968, ndetse ngo byatanze umusaruro u Rwanda rubarura uyu munsi.

Ati “Uyu munsi dufite ububiko butubutse ndetse. Iyo ngano igaragazwa n’ibyavuye mu bushakashatsi bw’ibanze bwakozwe mbere. Umutungo dufite ubu ubarirwa agaciro ka miliyari zirenga 150$. Iyo ni imibare yemejwe. Ni imibare yakozweho kuva mu 1968. »

Yerekanye ko iyo mibare yemejwe n’inzobere ndetse n’ibigo bikora iyi mirimo umunsi ku wundi, agaragaza ko ubunararibonye bafite bwatumye ayo makuru yemerwa no ku rwego mpuzamahanga.

Icyakora nubwo u Rwanda rufite ayo mabuye yose, ngo bitanga umukoro ukomeye wo gushaka uburyo bwose yabyazwa umusaruro, hagashyirwaho ingamba zizatuma acukurwa.
Karitanyi yavuze ko ibyo bijyana no kongera umubare w’inzobere muri ubu bucukuzi, bukava mu buryo bwa gakondo bukagorwa mu buryo bugezweho, ariko hongerwa n’umubare w’inzobere mu kurengera ibidukikije kuko bititaweho, kwaba ari ukuvomera mu rutete.

Uko bwije n’uko bukeye ikoranabuhanga mu bucukuzi rigenda rifata indi ntera, aho abacukura baba bafite imashini zigezweho, amashanyarazi agera mu buvumo, ibyatumye abacukuzi bava ku rugero rwa 20% by’umusaruro bakagera kuri 40%.

Impamvu yabyo ni uko mbere nta buryo burenze ubw’amaso bwari buhari ngo bufashe gukusanya amabuye yose atakara mu myanda akaba make.

Karitanyi ati “Mu myaka nk’icumi ishize, umucukuzi yabonaga 20% ariko ubu ari kugeza hagati ya 40% na 45%, kuko tumaze gutera imbere mu bucukuzi bugezweho, wa musaruro watakaraga waragabanutse. Bijyanye no gukomeza kuzamura urwo rwego turateganya ko tuzakuba kabiri ingano y’amabuye ducukura uyu munsi mu bihe biri imbere. “

Mu bibazo uyu munsi ababa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari guhura na byo, ni uko ibigo by’imari bitarayoboka uru rwego ngo bitange inguzanyo.

Karitanyi yavuze ko ikiri kubitera ari uko nta makuru afatika y’agaciro k’amabuye ari mu birombe byabo bagaragaza, kaba ingwate bagahabwa inguzanyo.

Icyakora ngo bijyanye na bwa bushakashatsi bwakozwe n’ubukomeje gukorwa bugaragaza amabuye ari mu butaka, buzatuma RMB ishyiraho uburyo izajya yishingira abacukuzi.

Aha umucukuzi azajya ahabwa uruhushya, kuko aho agiye gukorera iyo mirimo amabuye arimo azaba azwi, RMB izajya ihita imuha inyandiko ituma banki runaka imuha inguzanyo nta kugorana.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kuvumbura ibice bishya 52 byagaragaye ko birimo amabuye y’agaciro, imirimo ikurikiyeho ikaba iyo kumenya neza ingano n’ubwoko bwayo.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *