AMAKURU POLITIKI

U burundi bwamaze gufunga umupaka buhuriyeho n’ u Rwanda

U burundi bwamaze gufunga umupaka buhuriyeho n’ u Rwanda
  • PublishedJanuary 11, 2024

Amakuru arimo acicikana ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa X, biravugwa ko ubuyobozi bw’u Burundi bwafunze umupaka wabwo ubuhuza n’u Rwanda.

Amakuru atugeraho avuga ko umupaka wafunzwe saa munani zuzuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2024.

Byatangiye guhwihwiswa ko uruhande rw’u Burundi rwafunzwe, nyuma y’aho abaturage bifuzaga kwambukira ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera basubijwe inyuma.

Karinda Carpon wari ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, yahamije ayo makuru avuga ko  umupaka wafunzwe saa munani.

Avuga ko kuva saa sita z’amanywa abantu babuzwaga kwambuka umupaka ariko ku rundi ruhande ngo byavugwaga ko ugiye gufungwa.

Karinda wari ku mupaka avuga ko ifungwa ry’umupaka yabonaga ryababaje Abarundi cyane.

Ati: “Abarundi bababaye cyane yaba abapolisi n’abaturage, bavugaga ko babasubije mu nzara”.

Bivugwa kandi ko n’uko Polisi y’i Burundi yari yatangaje ko imipaka ifungwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wungirije wa Polisi y’i Burundi Nduwimana Desire, yatangaje ko nta byinshi azi ku ifungwa ry’imipaka.

Amakuru akomeje gukwirakwira ni uko, imipaka ifunzwe nyuma y’amasaha make Leta y’u Burundi yakiriye intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *