AMAKURU IMYIDAGADURO

Trace Awards: Burya ngo Abahanzi nyarwanda, imyitwarire yabo niyo yabakozeho!

Trace Awards: Burya ngo Abahanzi nyarwanda, imyitwarire yabo niyo yabakozeho!
  • PublishedOctober 23, 2023

Abateguye ibihembo bizwi nka Trace Awards, baravuga ko abahanzi nyarwanda bitwaye nabi mu bikorwa no mu itegurwa by’ibi bihembo bigatuma babifatira ku gahanga.

Abahanzi b’Abanyarwanda bari batoranyijwe, harimo Bwiza, Chris Eazy , Keny Sol ,Bruce Melodie ndetse na Ariel Wayz.Aba bahanzi rero ngo ubwo hategurwaga ibi bihembo ntibagiye bagaragara mu bikorwa ibyaribyo byose byabanzirizaga ibihembo nyiri izina.

Ni ibirori byabereye mu Rwanda bwa mbere mu ijoro rya taliki 21 Ukwakira 2023, aho iri tangwa ry’ibihembo ryitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye harimo Diamond, Davido, Mr Eazy wanayoboye ibi birori.

Umwe mu bateguye ibi bihembo , yavuze ko bifatiye ku gahanga abahanzi nyarwanda kuko ngo nk’igihugu cyatangiwemo ibi bihembo bagombaga kubatekerezaho hagashyirwaho icyiciro cyihariye gusa ngo barabategushye.

Aha yatanze urugero ko avuze ko hari ukuntu batumiraga abahanzi mu bikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye na Trace Awards ariko bikarangira batabyitabiriye.
Aha yakomoje ku kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuya 20 Ukwakira uyu mwaka, ariko ntihagira abandi bahanzi bakigaragayemo uretse Bwiza.Sibyo gusa kuko n’inama yahuje abahanzi n’aba producers nabwo haje umwe gusa.

Ibirori bya Trace Awards bibaye bwa mbere mu Rwanda, bikaba byaranzwe n’udushya twinshi.Abahanzi batandukanye kandi bagize amahirwe yo guhura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wanagize isabukuru kuri uyu munsi.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *