IMIDELI

Tiwa savage yahawe gasopo numwanawe w’umuhunguko atazongera kumusiga make up

Tiwa savage yahawe gasopo numwanawe  w’umuhunguko atazongera kumusiga make up
  • PublishedMay 15, 2023

Jamil Clocks umuhungu w’umunyamuziki mu njyana ya Afro beat, Tiwa Savage, yamubujije kongera gusangiza abamukurikira kuri Instagram ifoto imugaragaza ko yamusize ibirungu by’ubwiza ibizwi nka ‘make up’, kandi ari umuhungu.

Mumashusho Tiwa savage yasohoye agaragaramo umuhungu we amubwira ko atishimira kuba amusiga ‘make up’, kuko ibi bimugaragaza nk’umukobwa kandi ari umuhungu.

Uyu mwana w’umuhungu kandi anabwira nyina ko atishimira uburyo akoresha Snap chart kuko bituma ahinduka uko atari kandi we ashaka kugaragara uko ari kurusha uko bamuhindurira indi sura.

Mu mashusho Jamil agaragara afite ibisuko ku mutwe we nk’ibya nyina ndetse n’isura ye yahindutse kubera gukoresha Snapchat. Ni mu gihe Tiwa Savage agaragara yishimiye ko ari gukina n’umuhungu we.

Afite agahinda kenshi Jamil yagize ati: “Ntabwo nkunda ibintu bya make up ndetse no gushyiraho imisatsi nk’iy’abakobwa kuko ndi umuhungu ntabwo ndi umukobwa”.

Iyi video ikaba yavugiwemo byinshi ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe bashima Jamil kuko yashyigikiye agaciro ke nk’umuhungu, abandi bavuga ko Tiwa Savage agomba guha umuhungu we uburenganzira bwe.

Tiwa Savage ni umwe mu bahanzi kazi ba mbere babarizwa hariya muri Nigeria kandi ukunzwe n’abatariba ke ku isi kuko yigeze gukundana n’umwe mu byamamare basangiye injyana ya Afro beat hariya muri Nigeria Wizkid.

Savage yavukiye mu gace ka ‘Ikeja Lagos’, ubu akaba y’ujuje imyaka 43 yamavuko. Ku myaka ye 11 yoherejwe kwiga umuziki mu Bwongereza ahitwa “Berklee college of music”.

Ku myaka ye 16 y’amavuko, Savage ni bwo yahise atangira kuririmba muri Studio ya Mavin Record yashinzwe n’umwe mu banya muziki muri Nigeria, ‘Don Jazzy.’

Ibitaramo yakoze bikomeye yatumiwemo harimo icyahuje abahanzi b’Isi yose cyabereye mu mujyi wa Johannesburg muri Afrika y’Epfo, cyari kitabiriwe n’abantu barenga miliyoni.

Ni igitaramo yahuriyemo n’abahanzi bakomeye ku rwego rw’isi twavugamo Jayz, Edsheeran, na Beyonce. Ikindi yaje wamenya ni uko yaje gutaramira abakunzi be mu Rwanda kuwa 4 Werurwe 2017.

Zimwe mu ndirimboze zagiye zikundwa twavugamo Stamina ft Ayra star & Young Jonn, Loaded ft Asake, Ma lo ft Wizkid & spellz

.Tiwa Savage yatunguwe n’umuhungu wamusabye kutazongera kumusiga ‘make up’.inkuru dukesha inyarwanda

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *