IMYIDAGADURO

The Ben ukunda kurira Mubitaramo yavuze impamvu ibimutera

The Ben ukunda kurira Mubitaramo yavuze impamvu ibimutera
  • PublishedDecember 8, 2023

Umuhanzi The Ben ubwo yari mu kiganiro kuri Radiyo Kiss Fm yahishuye impamvu akunda kurira, ibintu abantu bamaze iminsi bagarukaho cyane bibaza impamvu inshuro nyinshi iyo ari mu bitaramo akunze kugaragara ari kurira.

Ubwo yari abajijwe impamvu akunze kurangwa n’amarangamutima kenshi, The Ben yagize ati:” Ubundi njyewe rwose nabyakiriye uko bimeze ariko kenshi abantu bagira amarangamutima iyo bari mu kintu runaka cyangwa se uri gukora ikintu, hanyuma ukabihuza n’inzira zagiye zibaho mbere kugira ngo ugere ahantu uhagaze, icyo gihe inshuro nyinshi hari igihe uhita wisanga watwawe n’amarangamutima”.

Ben ubwo yari mu gitaramo i Burundi yasutse amarira.The Ben akomeza agira ati” Nk’urugero iyo uri ahantu, uhagaze imbere y’abantu benshi bakomeye b’abanyacyubahiro, bakurusha ubwenge ndetse n’ibindi bintu byinshi ukabona bari kugutega amatwi kandi ubizi neza ko bakurenze, ukabaririmbira nabo bakakwikiriza, hanyuma ugahita ubihuza n’urugendo rw’ibyo wanyuzemo kugira ngo uhagarare aho, icyo gihe kuri njyewe mpita numva nshaka gutanga ikintu kimeze nk’icyubahiro ku Mana, hanyuma ngashiduka mu mutwe bizengurutse bikarangira amarira aje”

Ubwo yamurikiraga Abum ye yise ‘ Ko Nahindutse’ mu Bubiligi nabwo yararize     The Ben inshuro nyinshi yakunze kugaragaza amarangamutima cyane,mu bitaramo yagiye akora, byaragoranaga kurangira atarize.

Urugero nko mu gitaramo yakoreye i Burundi yararize, ubwo yamurikiraga Album ye yise ‘Ko nahindutse’ mu Bubiligi nabwo yasutse amarira, ubwo yavaga muri Amerika akabona abantu baje kumwakira ku kibuga cy’indege nabwo yashidutse yarize.

Ubwo yahoberanaga na Nyirakuru ku kibuga cy’indege avuye muri Amerika nabwo yasutse amarira.

Agikubita amaso abantu baje kumwakira ku kibuga cy’indege, amaso yajemo amarira mu buryo nawe atazi

 

 

 

 

 

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *