AMAKURU

Texas, Allen: Abantu Umunani Bishwe Barashwe Mu Gace Kari Mumajyaruguru Ya Dallas, N’uwabarashe Aricwa.

Texas, Allen: Abantu Umunani Bishwe Barashwe Mu Gace Kari Mumajyaruguru Ya Dallas, N’uwabarashe Aricwa.
  • PublishedMay 7, 2023
Ahabereye ubwicanyi, Allen Shopping Mall.

Ni nyuma yuko humvikanye ukuraswa mu iduka riri mugace ka Allen kegereye Dallas, umu polisi  umwe wavugiraga kuri telephone hanze yaho yahise yica uwarasaga abantu mu iduka. Mubagizweho ingaruka niri rasa harimo abana, mu gihe abantu barindwi bahise bajyanwa kwa muganga, batatu muribo bakomeretse cyane, naho babiri muribo bahise bahasiga ubuzima. Nkuko byavuzwe n’umukuru w’abashinzwe kurwanya inkongi ba Allen, Chief Jonathan Boyd.

 

Umukuru w’Igipolisi cya Allen, Brian Harvey, yavuzeko uyu mu polisi yumvise amasasu avugira mu iduka, akagenda asanga aho yumvikanaga, agahagarika uwarasaga. Amakuru ducyesha ikinyamakuru cya BBC avuga ko abari aho hafi bavuze ko uwarasaga yari yambaye imyenda y’urugamba isa umukara, amashusho yafashwe nayo nyuma yuko uyu warasaga apfuye yagaragaje imbunda yo mubwoko bwa AR-15 irambitse iruhande rw’umurambo we.

 

Abaturage basohorwaga mu iduka rya Allen, Nyuma yuko kurasa bihoshejwe.

Guverineri wa Texas, Greg Abbott yasobanuye ibyabaye nk’icyago kitavugwa, anavuga ko Leta yari yiteguye gutanga ubufasha bushoboka bwose k’ubuyobozi bwako gace. Allen ni agace gatuwe n’abantu basaga 105,000 gaherereye mubilometero 32 mu majyaruguru ya Dallas yo hagati. Abantu bakuze bose kuva ku myaka 21 muri Texas bemerewe gutunga imbunda nto ntakindi cyemezo, usibye igihe uyifite afite ibindi byaha aregwa. Ikindi gusa nuko hari amategeko n’amabwiriza ku mbunda nini zizwi nka rifles na shotguns. Muri America kugeza ubu, muri uyu mwaka hamaze kuba irasana inshuro 198 aho abantu bane cyangwa barenga birangira bahasize ubuzima cyangwa bakomerekejwe bikabije nkuko bivugwa n’ikigo gishinzwe ibijyanye n’imbunda (Gun Violence Archive). Kugeza ubu ibi nibwo biri kuba ugereranyije nindi myaka uhereye 2016 usubiza hasi.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *