IMIKINO

Ten hag akomeje kwicara ku ntebe ishyuye, ajax yahise ikomanga.

Ten hag akomeje kwicara ku ntebe ishyuye, ajax yahise ikomanga.
  • PublishedApril 30, 2024

Nyuma yo kugira umwaka we wa mbere mwiza mu ikipe ya Machester United, umutza wayo Eric ten haga akomeje kwicara ku ntebe ishyushye kubera umusaruro mubi.Mu cyumweru gishize ibinyamkuru byinshi byo ku mugabane w’Iburayi, nibwo byatangaje inkuru z’uko Ten Hag natabasha kujyana ikipe mu mikino ya UEFA Champions azakatwa 25% y’umushahara we nabwo mu gihe yaba atirukanwe.

Ku munsi w’ejo nibwo umunyamakuru Sami Mokbel ukorera Daily Mail yatangaje ko haba hari ibiganiro hagati ya Ten Hag na Ajax yaturutsemo. Uyu ni mutoza wabashije guhesha Ajax ibikombe 3 bya shampiyona y’Ubuholandi, anayigeza muri kimwe cya kabiri cya UEFA Champions league mu 2019. Ajax ngo igendeye kubirimo bivugwa kuri uyu mugabo babanye neza, yamaze kumushyira ku rutonde rw’abatoza bashobra kuza kuyizahura dore ko nayo muri iyi minsi umusaruro ari nkene. Kuri urwo rutonde harimo umugabo uheruka kwirukanwa mu ikipe ya Chelsea Graham Potter, ndetse n’umugabo utoza Nice Francesco Farioli. Kuri ubu yicaye ku mwanya wa 5 aho irushwa na Feyenoord ya mbere amanota15.

Kuva Fc Barcelone yatandukana Sergio Busquets iracyakomeje urugendo rwo gushaka umusimbura we. Abo yagiye igerageza bose ngo nta n’umwe barabona ukandagira mu nkweto ze. Kuri ubu uwatangiye kuvugwa ni Joshua Kimmich. Ikinyamakuru SPORTS gikorera mu gihugu cya Espanye, kiravuga ko fc Barcelone ishobora kuba yafatirana uyu Mudage ukina muri FC Bayern Munich ariko akaba yiga muri Espanye.

Abayobozi ba Fc Barcelone barimo Laporta na Deco babashije kumvisha Xavi Hernandez ko akwiye gukomeza gutoza Barca, ngo hari n’ikizere ko bashobora gukomorerwa ku bihano bya FIFA financial fair play. Mu gihe byaba bibaye igakomorerwa Martin Zubimendi ngo nawe ni umwe mubo iyi kipe igomba kureba uko yamwongera muri Group.

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *