AMAKURU

Tanzaniya:Habonetse ubwoko b’wikimera gishya

Tanzaniya:Habonetse ubwoko b’wikimera gishya
  • PublishedMay 22, 2023

Abashakashatsi mu bijyaye n’ibimera bavumbuye ubwoko bushya bw’ikimera kidasanzwe kandi gifite umwihariko mu Majyaruguru ya Tanzania.

Iki kimera gishya kiri gukorerwaho ubushakashatsi n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bimera muri Tanzania, gifite ishusho nk’iyicumu kandi gifite imiterere yihariye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bimera n’imiti muri Tanzania, TPHA, Dr Neduvoto Mollel, yavuze ko iki kimera gishya mu ijoro ibibabi byacyo aribwo bikura.

Ati “Ni ikimera gitangaje kubera ko ibibabi byacyo bikura bikanatoha mu gihe cy’ijoro bitandukanye no ku zuba.”

Iki kimera cyavumbuwe n’umunyamerika Barry Yinger na mugenzi we wo muri Tanzania, Robert Sikawa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima bw’ibimera kigaragaza ko iki kimera gishya kiri gucungwa neza no kwitabwaho giherereye mu gace ka Ngaramtoni mu nkengero z’Umujyi wa Arusha.

Dr Mollel yakomeje agira ati “Dufite impamvu zifatika zo kwizera ko iki kimera gishya ari umwihariko wa Tanzania. Nta handi cyigeze kiboneka ku Isi kubera ko abakivumbuye basanzwe ari inzobere kandi bazengurutse hirya no hino ku Isi biga ku bimera.”

Kugeza ubu iki kimera ntikirabonerwa izina nubwo abahanga muri Tanzania bamaze kohereza amakuru arebana nacyo, umwihariko wacyo n’ibindi ku kigo mpuzamahanga cyita ku bushakashatsi ku bimera, ICBN ndetse n’izina batekereza ko cyakwitwa ngo byemezwe.

Amakuru avuga ko abashakashatsi muri Tanzania bashaka kucyita Embere bisobanuye Icumu mu Kinyarwanda ngo kuko aho cyabonetse ari ku butaka bw’abamasayi kandi mu muco wabo bakunda gukoresha icumu ndetse n’icyo kimera kikaba kiri mu ishusho yaryo.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *