UBUZIMA

Tanzaniya yemereye impunzi guhinga kubutaka bwayo

Tanzaniya yemereye impunzi guhinga kubutaka bwayo
  • PublishedMay 10, 2023

Tanzaniya yemereye impunzi zahungiye mu nkambi za Nduta na Nyarugusu kwihingira ibihigwa bitandukanye mumirima yegereye inkambi zabo mu murigahunda yo kugabanya inzara. PAM iheruka kugabanya ibiryo ihora itanga ku rugero runini bigatuma ubuzima buhungabana.

Iyo ngingo yemejwe na bwana Abel Johnson waruhagarariye umuyobozi ushinzwe impunzi muri minisiteri y’ubutegetsi bwi igihugu cya Tanzaniya Sudi Mwakibasi. Yatangaje mu nama yabereye mu nkambi ya Nyarugusu kuri uyu wa gatatu, kandi yemerera impunzi kwihingira ibyaribyo byose kuva mu mwaka w’2019

Bwana Abel yavuze ko reta ya Tanzaniya yemereye impunzi kwihingira  ibishyimbo, imboga, ibijumba, imyungu ni bindi byose byakwera hasi byose. Kereka ibigori, imyumbati hamwe n’ibitoki kubera bikura cyane bigatuma haba ikigunda bikorohera abagizi ba nabi n’abajura bahungabanya umutekano mu nkambi.

Ikindi bwana Abel yasabye impunzi kugabanya kwirata kuri PAM yita ku biribwa mu gihe reta ya Tanzaniya irimo gukora ibishoboka mu gushakisha abagira neza mubindi bihugu ngo bibafashe kubona ibiryo munkambi

Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zahungiye mu nkambi ya Nyarugusu zo zisanga gahunda yo kugabanya ibiryo arukurenga  amategeko agenga impunzi n’ubuzima bw’ikiremwa muntu.

Ubuzima bubi, n’inzara ni byo byishe impunzi bitumye reta ya Tanzaniya yemerera impunzi kwihingira mumirima mito yegereye inkambi zabo mu gihe hari haciyemo hafi imyaka 4 bibujijwe. Gusa, impunzi zitakambira amashyirahamwe gutanga imfashanyo zikwiye mu gihe icyo bahunze kitarakemuka kugirango batahe mu gihugu cyabo.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *