AMAKURU

Sudan: Abanya Pakistan Banze Kuva Muri Sudan Batitaye Ku Ntambara Iri Kuhabera.

Sudan: Abanya Pakistan Banze Kuva Muri Sudan Batitaye Ku Ntambara Iri Kuhabera.
  • PublishedMay 1, 2023
Imirwano hagati y’Igisirikare n’Inyeshyamba, muri Sudan

Uyu ni umunsi wa gatandatu w’intambara iri kubera muri Sudan, aribwo abanya Pakistan barenga 1,500 bakiriye ubutumwa buvuye muri Ambasade yabo iri mu murwa mukuru wa Sudan i Khartoum bugira buti: “Nimwihutire kugera ku ibiro by’Ambasade, niba mwifuza gutahanwa mugasubizwa muri Pakistan.”

 

Umunya Pakistan, Irfan Khan, wanze kuva muri Sudan atitaye ku ntambara iri kuhabera

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Irfan Khan, umunya Pakistan w’imyaka 35 y’amavuko we atitaye ku ibisasu biturika hirya no hino, n’ubugizi bwa nabi buri kubera mu mihanda, we yahisemo gufata imodoka atwara bene wabo babanya Pakistan abajyana kuri Ambasade. Gusa we ubwe, Khan, ntabwo yifuza gutaha atitaye ku intambara iri hagati y’igisirikare cya Sudan n’Inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) zimaze kwica amagana y’abaturage zikanategeka abaturage ibihumbi kwifungirana mungo zabo, abandi zikabirukana mu gihugu.

 

“Ubwo natwaraga ahangana na kilometer 10-12, imihanda yari yuzuye imirambo, ibisigazwa by’amasasu ndetse n’imyotsi myinshi cyane iva mu mapine y’imodoka zatwitswe. Rwari urugendo rutoroshye habe nagato kuko twahagaritswe inshuro zirenga esheshatu mu nzira tubazwa ibituranga, gusa kubw’amahire tugera kuri Ambasade nyuma y’igihe kingana n’isaha yose.” Amagambo yavuzwe na Khan, ku murongo wa telephone avugana n’itangazamakuru rya Al Jazeera.

 

“Njye ntahantu nzajya, nzaguma hano. Ni hano nkorera ubucuruzi bwanjye, nihano mfite inshuti ndetse n’imikorere. Yego ibintu ntibyoroshye, ariko ejo bizagenda neza cyangwa umunsi ukurikiraho. Nubwo umuvandimwe wanjye we yasubiye muri Pakistan, njye nahisemo kuba hano kubwo kwishimira iki gihugu n’abantu bacyo.” Khan, wageze muri Sudan imyaka 14 ishize akurikira mukuru we, yakomeje agaragaza ko aguwe neza mu murwa wa Khartoum kurusha mu mujyi wa Karachi iwabo muri Pakistan. Amakuru ducyesha Al Jazeera, avuga ko ubusanzwe uyu  mugabo Khna, acuruza indorerwamo n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kureba mu mujyi wa Khartoum. Umugore n’umuhungu ba Khan, ndetse n’ababyeyi be bari mu mu mujyi wa Karachi, bakomeje gusaba Khan ko yagaruka murugo, ariko we akomeza guhakana avuga ko atahava.

 

“Nababwiye ko batagomba guhangayika, ko mfite ibintunga n’ibimfasha kubaho igihe kirenze amezi atandatu. Ntabwo mvuga ko ibintu hano byoroshye, ariko icyonzi nuko ibintu bizagenda neza mu minsi iri imbere.” Khan, yongeyeho ko nubwo yasubira muri Pakistan atizeye neza ko byashoboka ko agaruka muri Sudan, ibyo rero bituma afata umwanzuro ntakuka wo kuguma muri Sudan atitaye ku makimbirane ahari.

 

Kuri icyi cyumweru, abanya Pakistan barenga 350 bavuye muri Sudan mu byiciro bitatu, abandi 500 nabandi barenga bakaba nabo bategereje kugezwa mu rugo. Gusa nubwo imirwano irimbanije hirya no hino mu mihanda ya Sudan, hari abanya Pakistan nka Khan binangiye banze gutaha.

 

Jamil Hussain, w’imyaka 40 y’amavuko ucuruza imideri, nawe yavuzeko atava muri Sudan bitewe nuko atabashije gutwara umuryango we wose. Hussain yageze muri Khartoum mu mwaka wa 2009, arongora umunya Sudan muri 2011 ubu bafitanye abahungu batatu n’umukobwa umwe, gusa ubwo imirwano yatangiraga yagerageje guhungana n’umuryango we wose ariko kuri Ambasade bamubwira yuko bitashoboka.

 

“Nabisabye Ambasade, gusa bambwira ko byagorana kubera ko umuryango wanjye bafite ubwenegihugu bwo muri Sudan. Bansobanurira ko ari njye njyenyine nemerewe kugenda. Ntabwo nitaye kubihombo mu bucuruzi bwanjye hano, ariko gusiga umuryango wanjye inyuma ntazi nigihe nzagarukira ntibyankundira. Nahisemo kuguma hano.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *