AMAKURU

Somalia yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Somalia yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa EAC
  • PublishedNovember 24, 2023

Igihugu cya Somalia giherereye mu ihembe rya Afurika, cyagizwe umunyamuryango mushya w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, nyuma y’imyaka itari mike kigaragaza ubushake bwo kwinjira muri uyu muryango ariko kikagenda kigongwa no kutuzuza ibisabwa.

 

Iyinjizwa rya Somalia muri uyu muryango ryatangarijwe mu Nama isanzwe ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu by’uyu muryango yabereye i Arusha muri Tanzania, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

Ingingo abitabiriye iyi nama baganiriyeho harimo imihindagurikire y’ibihe, ikibazo cy’umutekano mu karere no kwakira Somalia mu muryango mugari w’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iki gihugu cyari cyarasuwe kuva ku ya 25 Mutarama kugeza ku ya 3 Gashyantare 2023, nyuma hakurikiraho inama y’iminsi itanu yatangiye ku ya 19-23 Gashyantare 2023, yasuzumye nyuma ikemeza raporo ku bijyanye na politiki, imisoro, ubucuruzi, imari, imiyoborere ndetse na raporo ku nzego za EAC zirimo Inteko Ishinga Amategeko ya EALA ndetse n’urukiko rwa EAC.

Ibi bivuze ko magingo aya EAC, igizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudan y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia.

Kwakira iki gihugu bivuze ko EAC igiye gukora ku Nyanja y’Abahinde, ibyitezwe ko bizagira uruhare mu kuwuzanira inyungu nyinshi.

Iyi nama kandi yemerejwemo Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, nk’Umuyobozi mushya ugiye kuyobora EAC.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *