AMAKURU

SIDA iravuza ubuhuha mu mirenge ikora ku muhanda mpuzamipaka wa Rusumo- Kayonza

SIDA iravuza ubuhuha mu mirenge ikora ku muhanda mpuzamipaka wa Rusumo- Kayonza
  • PublishedNovember 30, 2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko Imirenge ikora ku muhanda mpuzamupaka uturutse ku mupaka wa Rusumo ukomereza Ngoma- Kayonza ari ho hakunze kuboneka abafite virusi itera SIDA, kuko ari umuhora unyurwamo n’abakora ubucuruzi gahoramo urujya n’uruza rw’abantu bambukiranya umupaka.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude yagaragaje ishusho y’imiterere y’ubwandu bwa VIH/SIDA, yiganje cyane cyane mu Mirenge ikora ku mupaka.

Yagize ati: “Ubu muri aka Karere, imibare y’abafite virusi itera SIDA, dufite abarwayi dukurikirana 5 010 barimo 412 bakurikiranwa n’Ibitaro bya Kirehe, naho 4,598 bakurikiranwa n’ibigo nderabuzima.

Ikigo nderabuzima cya Kirehe gifite abanduye virusi itera SIDA 518, icya Rusumo mu Murenge wa Nyamugali gikurikirana 416 n’icya Mulindi mu Murenge wa Nasho gifite 404. Ibi bigo nderabuzima byose bihuriye ku kuba bikora ku mupaka cyangwa se byegereye umuhanda Ngoma-Rusumo”.

                    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Kirehe Dr Munyemana Jean Claude

Abayobozi batandukanye batangarije urugaga rw’abanyamakuru bandika inkuru z’ubuzima by’umwihariko barwanya Sida ko ibice by’Imirenge ya Gatore, Kirehe, Kigina, Nyamugali ari ho haboneka abafite virusi itera Sida, aho mu Karere kose ka Kirehe habarurwa 5,010 banduye iyo virusi.

Dr Munyemana yakomeje atangaza ko mu Karere ka Kirehe, umuntu 1% afite virusi itera SIDA kandi ko muri Nzeri hakozwe ubukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya SIDA. Mu kwezi k’Ukwakira hakaba harapimwe ababyeyi hagamijwe kutanduza abo batwite, mu bipimishije 1159, muri bo 4 bakaba ari bo basanganywe virusi itera SIDA bagakurikiranwa kugira ngo batazanduza abana.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno nawe yahamije ko koko Imirenge ikora ku muhanda mpuzamupaka uturutse Rusumo ukomeza Ngoma -Kayonza hakunze kuboneka abafite Virusi itera SIDA, kuko ari umuhora ugaragaramo urujya n’uruza, unyurwamo n’abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

                                                                      Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno

Yagize ati: “Akarere ka Kirehe gakora ku bihugu by’abaturanyi, Tanzania n’u Burundi, karimo ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya, turi mu muhora wakwihutisha ubwandu, urwoi rujya n’uruza rukenera n’amacumbi”.

Umwe mu bari hafi y’umupaka wa Rusumo,  Gatera yavuze ko ku mupaka hahora abantu benshi, ku buryo usanga hari n’abakenera gukora imibonano mpuzabitsina, bityo bishobora no gutyuma abantu bakwandura virusinitera SIDA.

Yagize ati: “Hano ku mupaka, ntihabura abafite virusi itera SIDA kuko hahurira abantu benshi kandui uba usanga hari n’abahaza kuhashakishiriza amafaranga, hakaba hashobora no kuba haboneka icyuho cyo kwandura”.

Gusa, Akarere ka Kirehe ntikatereye iyo, gakomeza gukora ubukangurambaga, ngo abantu basobanukirwe neza uburyo bakwirinda virusi itera SIDA.

                                                  Abanyamakuru bo muri ABASIRWA bandika inkuru ku buzima
Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *