POLITIKI

Rwanda-Uganda: Abakozi b’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu biganiro bibongerera ubumenyi

Rwanda-Uganda: Abakozi b’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu biganiro bibongerera ubumenyi
  • PublishedApril 19, 2024

Ibiro by’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, Rwanda Immigration, byatangaje ko abakozi bakora ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda n’abakozi b’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka muri Uganda bari mu mahugurwa y’iminsi Ibiri.

Ni amahugurwa ageze ku munsi wayo wa Kabiri, arimo kubera ku mupaka wa Kagitumba na Mirama OSBP (One Stop Boader Post).

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwagize ruti: “Abitabiriye amahugurwa barasangira ubunararibonye ku bibazo by’abinjira n’abasohoka.”

Ibiro by’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka muri Uganda byavuze ko amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kurushaho kumva ibibazo by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda na Uganda.

Uru rwego rukomeza ruvuga ko abitabiriye amahugurwa bazunguka ubumenyi buzatuma bashobora gukemura neza imbogamizi bahura na zo, gushimangira ubufatanye ku mupaka ndetse no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Amahugurwa ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama y’abayobozi bakuru bombi b’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka yabaye muri Nzeri 2023.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *