AMAKURU UBUKUNGU

Rwamagana: Yahereye ku nkoko 3 yaguze 3000 ubu ageze kuri miliyoni 31 frw

Rwamagana: Yahereye ku nkoko 3 yaguze 3000 ubu  ageze kuri miliyoni 31 frw
  • PublishedFebruary 5, 2024

Umworozi wabigize umwuga Uwotwambaza Mary yatangiriye ku nkoko 3 yaguze amafaranga 9000 mu 2016 none ubu ageze ku nkoko 5000 aho ageze ku ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 30.

Yatangaje  ko akora ubworozi bw’inkoko zitera amagi n’izitanga inyama yahereye ku nkoko 3 mu 2016, none ubu ageze ku nkoko 5 000, zikaba zaramufashije kwiteza imbere.

Ubwo bworozi abukorera mu Mudugudu wa Busanza, mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, yemeza ko yiteje imbere aho yahereye ku mushahara yahembwaga akagura inkoko eshatu ku mafaranga ibihumbi 9 000; ubu ubworozi bwe bukaba bugeze ku nkoko 5 000.

Uwotwambaza avuga ko yatangiye ubworozi bw’inkoko 2016 ubwo yakoraga akazi ka Leta ariko afite intego zo kuzikorera, yasezeye ku kazi yakoraga yita ku bworozi bw’inkoko yari yaratangiye, ubu yibarira umushahara wa miliyoni imwe ku kwezi.

Yagize ati: “Naguze inkoko 3 z’inyarwanda nziha amagi ya coloira na Sasso nyuma y’umwaka zari zibaye 200 gusa nororaga.”

Mu buhamya bwa Uwotwambaza Mary ashimira Leta y’u Rwanda ishyira imbere umuturage ndetse ikamuha amahirwe ashoboka kugira ngo yiteze imbere n’umuryango we.

Yemeza ko imbarutso y’iterambere agezeho ubu yaturutse ku kuba yarageze ku nkoko 200 muri 2021, akagira amahirwe yo guhabwa amahugurwa n’umushinga wa RAB wo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi uterwa inkunga n’Ikigo cy’iterambere cy’u Bubiligi (Enabel) Ishami ry’u Rwanda, anoza ubworozi bw’inkoko ndetse bimufasha kubona inguzanyo ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda yo kuzamura ubworozi bwe anishyurirwa 50% ya nkunganire.

Yagize ati: “Twahawe amahugurwa yimbitse y’amezi atanu ku nkoko zitanga umusaruro w’amagi n’inyama. RAB na Enabel Rwanda batwemereye guhabwa inguzanyo iriho nkunganire ya 50%, ubwo mpita ngana BDF mbasaba inguzanyo barayimpa kuko basanze naratangiye ubworozi bw’inkoko. Ibi byatumye ndushaho korora inkoko nyinshi kandi zitanga amagi n’inyama.”

Yakomeje agira ati: “Ndashimira Leta yita ku baturage bayo kuko inkunga yunganiwe yampaye ubushobozi bwo kuba umworozi nyamworozi. Nari ngeze ku nkoko 200 ariko ubu ngeze ku nkoko 5 000 zirimo 1 500 z’amagi ndetse n’izitanga inyama 3 500, kandi gukora ubworozi ari akazi kanjye. Naguye ubworozi mva ku biraro bibiri ubu ngeze kuri bine.”

Uwotwambaza agira inama abakobwa n’abagore kwitinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu ndetse no kugana ibigo by’imari byashyizweho bitanga inguzanyo ifite inyungu nto ku rubyiruko n’abagore.

Yagize ati: “Ikintu cyanteye imbaraga ni uko nzi ko nkorera mu gihugu gitekanye kandi gifite ubuyobozi bwiza buha amahirwe buri wese gukora akiteza imbere. Ndabasaba kwitinyuka kuko iyo watangiye gukora umenya amahirwe ahari kandi n’inguzanyo zigenewe abagore n’urubyiruko urushaho kuzisobanukirwa.”

Akomeza avuga ko inkoko z’inyama azorora amezi abiri akazigurisha. Ubu bworozi ahamya ko bwinjiza amafaranga 54 000 ku munsi ava mu magi n’inkoko z’inyama agurisha yakuyemo ibyo kurya byazo.

Yanagaragaje iterambere agezeho arikesha ubworozi, aho yagiye yagura ibikorwa.

Ati: “Naravuye ku kiraro 1 Ngira ibiraro 4 by’inkoko bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 5 000 000. Naguze Cages zo kororeramo inkoko mu buryo bwa kijyambere zihagaze 6.000.000 ndetse natumije imodoka yo gutwara umusaruro ya 20.000.000.”

Yavuze kandi ko afite abakozi batanu barimo batatu bahoraho ndetse n’abandi ba nyakabyizi babiri.

Kuri ubu kandi yishimira ko afatanya n’umugabo we kwita ku muryango we aho ashobora kwishyurira abana be amafaranga y’ishuri 500,000 ku gihembwe.

Yishimira kandi ko ishoramari ry’ubworozi bw’inkoko rye, ubu rigeze ku gaciro karenga miliyoni 30 kandi ziri mu bikorwa by’ubworozi bw’inkoko.

Yemeza ko bitarenze mu kwezi kwa Gashyantare 2024 azaba yagejejweho imodoka izajya imufasha kujyana inkoko ku masoko ye afite.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *