AMAKURU

Rwamagana: urinda Banki yishwe atewe ibyuma

Rwamagana: urinda Banki yishwe atewe ibyuma
  • PublishedMay 24, 2023

Nzigira Irenee warindaga Banki y’abaturage i Rwamagana, yishwe atewe ibyuma nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023, mu Murenge wa Munyiginya, Akagari ka Kibazi, Umudugudu w’Akabuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya MUKANTAMBARA Brigitte, yatangarije itangaza makuru ko urupfu ry’uyu musekirite rwamenyekanye mu gitondo.

Gitifu MUKANTAMBARA yavuze ko yarindishaga Banki inkoni bityo nta bundi bwirinzi.Akomezameza ati “Ni za sosiyete zirinda amabanki ariko nta mbunda yari afite. Yarindaga ari umwe. Bamuteraguye ibyuma.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iperereza ryatangiye.

Ati “Iperereza ryahise ritangira kuko inzego z’umutekano zikimara kubimenya zahise ziza. Ubu bari gukurikirana ngo harebwe ababikoze ngo bafatwe.”

Nubwo uyu wari ushinzwe umutekano yishwe ariko Banki yo ntiyigeze yibwa. Gitifu yagiriye inama sosiyete zicunga umutekano kurindisha Banki  intwaro.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro by’iBitaro bya Rwamagana.inkuru dukesha umuseke

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *