AMAKURU

Rwamagana: Umugabo arashinjwa kujomba umukasi umukobwa we bapfa ibiryo

Rwamagana: Umugabo arashinjwa kujomba umukasi umukobwa we bapfa ibiryo
  • PublishedJanuary 23, 2024

Umugabo utuye wo mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, arashinjwa kujomba umukasi mu ijosi umukobwa we amuziza ko we na nyina bajya bateka ntibamugaburire.

Bivugwa ko uyu mugabo yabikoze ubwo yari yasinze ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024, mu Kagari ka Nebe mu Murenge wa Muyumbu.

Uyu mukobwa wabyariye iwabo yabwiye BTN ko se ahora amuhoza ku nkeke, amuziza ko yabyariye iwabo.

Yagize ati “Papa ahora anzira kubera ko nabyaye uyu mwana. Ahora ambwira ngo uyu mwana nzamushyire papa we wamubyaye.”

Yavuze ko se ajya kumujomba umukasi, yatashye agasanga ibiryo ntibirishya, akabyuririraho avuga ko uwo mukobwa na nyina batajya bamugaburira.

Ati “ Yaje yasinze asanga turi mu rugo njye n’umushyitsi dutetse ibiryo bitarashya ndi konsa umwana, aba afashe umukasi arawunkubita mva amaraso abaturanyi banjye baba bamuzanye aha kuri RIB.”

Yaba uyu mukobwa na nyina ntibahakana ko bajya bima uyu mugabo ibiryo, ngo kuko na we hari igihe ateka akarya wenyine.

Uyu mukobwa yavuze ko bifuza ko se afungwa kuko amuhoza ku nkeke ndetse ahora abatuka ibitutsi biteye isoni we na nyina, akabita indaya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nebe, Mukeshimana Oliviette, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo amakimbirane ahoshe muri uwo muryango.

Ati “Ni umwangavu wabyariye iwabo, yagakwiye kwiyakira ariko na none agakomezanya indangagaciro nk’umwana agakomeza kubaha ababyeyi kuko hari igihe akomezanya imyitwarire itari myiza bitewe n’igihe agezemo.”

Umugore w’uyu mugabo we yirinze kugira icyo abwira itangazamakuru ngo kubera ko umugabo we abimenye yazamwica.

Uyu mugabo yahise ashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha ngo hatangire iperereza kubyo ashinjwa.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *