AMAKURU

Rutsiro:ubwicanyi ndenga Ubwicanyi

Rutsiro:ubwicanyi ndenga Ubwicanyi
  • PublishedSeptember 18, 2023

Ndererimana Pascal wo mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umugore we umuhini bikamuviramo urupfu.

Ibi byabereye mu murenge wa Boneza, akagari ka Kabihogo, ho mu mudugudu wa Gashoko, ku mugoroba wo kuwa gatandatu, tariki 16 Nzeri 2023.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza, Mudahemuka Christophe yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Ndererimana Pascal w’imyaka 38 wari usanzwe abana n’umugore we witwa Nyirabajyambere Valerie mu makimbirane yamwishe amukubise umuhini.”

Akomeza avuga ko uyu mugabo yafatiwe ku Kigo nderabuzima, kuko nawe yari yagiye kwivuza ibikomere yatewe na nyakwigendera mu mirwano yakoze ikanaza kumuviramo urupfu, ndetse ko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ubwo twavuganaga bari bategereje ko Polisi imujyana kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango.

Yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, no gusaba  abaturage kugabanya ubusinzi kuko akenshi bubabera imbarutso y’urugomo.

Ubwo twasohoraga inkuru, umurambo wa nyakwigendera wari ukiri ku bitaro bya Murunda, ari nabyo yaguyemo, kugira ngo ubanze ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *