AMAKURU

Rutsiro:ahari uyuwe yishwe n’inzoga

Rutsiro:ahari uyuwe yishwe n’inzoga
  • PublishedOctober 18, 2024

 

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro hafungiye Ntirampaga Emmanuel w’imyaka 31, ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Bakomeza Théoneste bahimba Sehiri w’imyaka 46 wasanzwe imbere y’akabari ke yapfuye, bapfa ko yanze kumwishyura amafaranga 1000 yari yanywereye.

Umwe mu bari muri ako kabari mbere y’uko biba wemeye kuganira n’Imvaho Nshya, yavuze ko barengaga 12 bakanyweragamo. Kubera ko mu cyaro  saa mbiri z’ijoro utubari dufungwa,  ayo masaha yageze Ntirampaga asaba abakarimo bose gutaha agafunga.

Ati: “Nyakwigendera yari arimo asangira n’abandi bagabo 3. Barahagurukana barataha. Mu gitondo asangwa aryamye imbere y’ako kabari yapfuye. Amakuru twumvanye ubuyobozi na ba DASSO, ni uko yaje kugarukana na ba bagabo mu ma saa tanu z’ijoro, bagasaba amacupa 2 y’urwagwa y’amafaranga 1000 ari we ugomba kuyinshyura, akanga kwishyura, ashwana na nyiri akabari, ngo akamusunika undi akikubita hasi, akaza gupfa.”

Undi mugenzi we bari kumwe na we yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ntituzi niba uko kumusunika ari ko yazize kuko twumvise bavuga ko yagwiriye agatwe k’inyuma agahita apfa ariko bikamenyekana mugitondo, tugasanga umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushingurwa. Natwe dukeneye kumenya amakuru neza kuko badusohora mu kabari mbere twatahanye twese nta kibazo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa  Mukura byabereyemo, Ndayambaje Emmanuel yatangarije Imvaho Nshya  ko koko uyu mugabo yasanzwe mugitondo imbere y’akabari  yanyweragamo yapfuye, kugeza ubu  iperereza rikaba rikomeje ngo ukuri ku rupfu rwe kumenyekane.

Yavuze ko nyuma y’uko amasaha yo gufunga utubari ageze, saa mbiri z’ijoro, nyiri kariya kabari banyweragamo yabasabye gutaha agakinga, abari bakarimo bose barataha, nyakwigendera atahana n’abandi baturanyi be 3.

Ati: “Nyakwigendera n’abo bagabo batahanye, bagarutse aho ku kabari mu ma saa tanu z’ijoro, basaba nyirako kubakingurira bagakomeza kunywa. Yababwiye ko bitashoboka ko arenga ku mabwiriza, abahera inzoga hanze y’urwagwa, amacupa 2, y’amafaranga 1 000 kuko icupa ari 500, ayacishije mu idirishya, bayamaze aho kumwishyura, bamusaba kwinjira bagakomeza kunywera mu nzu ngo irondo ritahanyura rikabafata.”

Akomeza avuga ko binjiye aho kwishyura bashaka kwaka izindi nzoga, nyiri akabari asaba nyakwigendera kubanza kumwishyura izo yari amaze gusengerera bagenzi be mbere yo kubaha izindi.

Nyakwigendera yanze kwishyura induru ziravuga, barashwana bikomeye, ba bandi 3 babonye bikomeye baritahira, bamusigana na nyir’akabari muri ako kaduruvayo.

Ati: “Nyiri akabari yatwemereye ko ubwo bashwanaga, yamusohoye, akamusunika barebana kubera ko aho hari ingazi (escalier) n’utubuye hasi, nyakwigendera akagusha umutwe muri utwo tubuye agakomereka agace k’inyuma, undi agakinga agataha agira ngo nyakwigendera ni muzima, mugitondo na we agatabazwa mu bandi ngo uwo yahasize yahaguye.”

Nyiri ako kabari yahise ashyikirizwa RIB yiyemerera ko ari we wamusunitse akamutura hasi, akanamusiga aho yasanzwe yapfuye, iperereza rikaba rikomeje, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Murunda mbere yo gushyingurwa.

Ndayambaje Emmanuel yasabye abaturage  kwirinda akabari k’amasaha akuze y’ijoro, bakajya bataha kare, byaba ngombwa inzoga bakazitahana bakazinywera iwabo, kuko nk’uyu yari yatashye, iyo aguma mu rugo ntagaruke ntaba yahuye n’uru rupfu runagiye guteza ibibazo nyiri akabari, kubera amafaranga 1000 atamwishyuye.

Yanasabye ba nyiri utubari kwirinda kwihanira cyangwa gushaka kurwana n’abakiliya babo igihe batabishyuye, ko bagomba kubashyikiriza ubuyobozi kuko gushaka kwishyuza ku ngufu bishobora kubaviramo ingorane batateganyaga.

Nyakwigendera asize umugore n’abana 5.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *