UBUZIMA

Rusizi: I Giheke bazengerejwe n’inzoka zo mu nda kubera kuvoma ibishanga

Rusizi: I Giheke bazengerejwe n’inzoka zo mu nda kubera kuvoma ibishanga
  • PublishedJanuary 4, 2024

Abaturage b’Akagari ka Gakomeye, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi baravuga ko kunywa mazi y’ibishanga bibatera inzoka zo mu nda, bagasaba Akarere gukemura iki kibazo, kuko katahwemye kubibizeza, amaso agahera mu kirere.

Bavuga ko mu Midugudu 5 igize Akagari kabo nta n’umwe urangwamo amazi meza, abatavoma igishanga cy’umuceri cya Cyunyu bavoma udusoko turi hafi aho, abandi bakajya mu Karere ka Nyamasheke kuvoma na bwo ayo bavuga ko atari meza.

Umwe yagize ati: “Birababaje cyane kwinjira muri 2024 tukinywa, tugatekesha, tukameshesha, tukanakoresha indi mirimo ikenera amazi, amabi y’ibishanga, bituma hari abana bakerererwa ishuri bagiye kuvoma kure muri Nyamasheke, na bwo bakazana amabi, tugahora mu bibazo by’indwara ziterwa n’umwanda nk’inzoka zo mu nda, haba abagana ivuriro ry’ingoboka rya Ntura cyangwa ikigo nderabuzima cya Giheke, abenshi basanganwa inzoka zo mu nda ari aba Gakomeye.’’

Mugenzi we na we yagize ati: “Muri aka Kagari tunasanganywe ikibazo cyihariye cyo kutagira amashyamba dukuraho inkwi zo kuyatekesha, tukayanywa adatetse bikatugiraho izo ngaruka zose z’indwara ziterwa n’umwanda, abana bato bakaba ari bo cyane cyane bahazaharira.’’

Bavuga kandi ko uretse uburwayi baterwa n’ayo mazi mabi, banagira ikibazo cy’urugendo rurerure nk’abo bajya muri Nyamasheke bakora bajya kuvomayo, ntibabe bakigize ibindi bikorera bibateza imbere, abana bakererwa kujya ku ishuri cyangwa bagasiba amashuri kubera kuzinduka bajya kuvoma mbere yo kujya ku ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko ikibazo bakizi, kinamaze igihe, cyane cyane ko aka Kagari kari mu tukiri mu bwigunge bukabije, aho uretse amazi, katanagira amashanyarazi n’ibiro byako bikorera mu kizima, ntikagire umuhanda mwiza ugahuza n’izindi mpande z’igihugu. Ati: “Muri iyi ngengo y’imari sinabizeza ko bishoboka kuko bikiri mu nyigo, ariko rwose bizere ko bitazarenza ukwezi kwa 8 uyu mwaka batarayabona, kuko biri muri gahunda yihutirwa yo kuyabaha, kimwe n’amashanyarazi n’umuhanda, igishoboka muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kizahita kibageraho ni amashanyarazi, amazi akazahita akurikiraho”.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *