AMAKURU

Rusizi :baratabaza ngo ibiheri byo mu buriri birenda kubica

Rusizi :baratabaza ngo ibiheri byo mu buriri birenda kubica
  • PublishedOctober 17, 2023

Abaturage bo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi bavuga ko barembejwe n’imperi zo mu buriri kuko baheruka gutora agatotsi mbere y’icyorezo cya COVID-19, ubu bamwe bataye ingo zabo bajya gusembera kubera kubura umuti wo kuzica.

Mukantagara Phibronie wo mu Kagari ka Kizura avuga ko ibiheri byamwirukanye mu nzu akaba yaragiye gusembera.

Ati ” Ibiheri byaranyishe n’ukubura aho mpungira kuko n’imiti baduterera ibyongera ubukana aho kubyica.”

Nyirahabimana Cansilda nawe ati ” Ibiheri byaraturembeje ntabwo turyama n’abana nti baryama iyo imvura itaguye turara hanze, mu ngo soze twaroranyije icyifuzo cy’uko badushakira umuti ubyica”.

Aba baturage bavuga ko ibi biheri byibasiye ingo zose z’aka Kagari ku buryo n’iyo umuntu ahagaze mu bandi ibiheri biba bimutondagira ku myenda.

Bavuga ko baheruka umuti ubyica muri 2020 ariko nawo ngo wabaye nk’ubyongerera ubukana kuko byiyongereye ku bwinshi.Ibiheri byibasiye abatuye Akagari ka Kubuza

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *