AMAKURU

Rurindo:umu police yimenye umutwe akoresheje imbunda yakazi

Rurindo:umu police yimenye umutwe akoresheje imbunda yakazi
  • PublishedMay 24, 2023

 

Ku wa Kabiri mu Karere ka Rulindo humvikanye inkuru y’Umupolisi wirashe, amakuru avuga ko ashobora kuba yariyahuye.

Nyakwigenderayasize asezeye inshuti ze…

Yari umusore ukiri muto bivugwa ko yize ku ishuri rya ETK mu Karere ka Burera.

Hari uwo yasize abwiye ko amufasha telefoni ye ikagera ku muntu w’inshuti ye (uyu ari no mu bo yasezeye agaragaza ko bari inshuti cyane).

Ati “Icyo kintu kirihutirwa, uzayihe (….), ntabwo nkubwiye ngo uzayihe umuvandimwe wange.”

Andi magambo nyakwigendera yabwiye inshuti ze asa n’uzisezera, abwira abantu bamugiriye akamaro bose ko yabakundaga, n’abo bamenyaniye mu masomo ya gipolisi akabasezera.

Hari n’aho agaragaza kwiheba ati “Muri ubu buzima nta byishimo byinshi nasanzemo, ariko bikeya nagize wabigizemo uruhare (abwira inshuti ye)….”

Mu bo yasezeye harimo n’umubyeyi we ati “Ndagukunda Mama wambereye intwari cyane, sinabona byinshi nakubwira, ariko umbabarire.”

Yasabye inshuti ze kugira intego ku isi, ati “Icyo nagira ngo mbabwire guys, ba hano ku isi ufite intego kuko kutagira intego biganisha ku rupfu, kandi mwirinde guhemuka by’umwihariko amafaranga ntagatume uhemuka.”

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yemeje aya makuru.

Yabwiye itangaza makuru ati “Yego, hari umupolisi wirashe. Impanvu yabimuteye ntiramenyekana. Turimo gukora iperereza.”

Nta wabashije kumenya icyatumye nyakwigendera yirasa, kuko mu byo yanditse nta mpamvu yagaragaje.

Umwe mu babonye biriya biba, yavuze ko “umupolisi wo kuri Sitasiyo ya Police ya Ntarabana mu Karere ka Rulindo yirashe agahita apfa.”

Amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) rwahageze rukora iperereza.inkuru dukesha umuseke

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *