AMAKURU UBUKUNGU

Ruhango: Barishimira Inyungu Ziri Kuva Mu Mashyamba Bateye Ahahoze Ari Inzuri Zabatezaga Ibyago.

Ruhango: Barishimira Inyungu Ziri Kuva Mu Mashyamba Bateye Ahahoze Ari Inzuri Zabatezaga Ibyago.
  • PublishedMay 9, 2023

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango basimbuje inzuri zabo amashyamba, barahamya ko mu minsi mike batangira kuyabyaza umusaruro, mu gihe izo nzuri zari zimaze kuba agasi zabatezaga imyuzure mu mibande bahingamo bakicwa n’inzara.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru na Radio bya Kigali Today avuga ko Abo baturage bavuga ko imisozi myinshi yari amashayamba  nyuma yaho akagenda atemwa aza gushiraho, hasigara ubutaka baragiragaho amatungo, ariko nayo akicwa n’inzara kuko mu mpeshyi nta bwatsi yabonaga.

Kaberuka Daniel, umwe mu baturage baterewe Ishyamba.

Kaberuka Daniel waterewe ishyamba mu rwuri rwe ku musozi wa Ruko, avuga ko udusozi twa Ruko, Kaburanjwiri na Nyacyonga mu Murenge wa Ntongwe, ari tumwe mu two abaturage baragiragaho amatungo, ariko ingaruka zikaba isuri ihoraho, uyu munsi bikaba byarahindutse.

Yagize ati “Uyu munsi uwahinga mu kabande yasarura kuko ntabwo isuri ikimanuka, turwanya isuri ya mazi agahera muri ibi biti kuko ntabwo hakimanuka itaka ryonyine, agasozi karatunganye. Aha hose usanga n’abantu baza kuhareba kuko ubutaka bwambaye ibiti bituma imvura idatwara ubutaka”. Yongeraho ati “Ubu abashaka kwagura imishinga bajya muri banki ishyamba bakaritangaho ingwate bakaguha amafaranga, bitandukanye no kuba wabona umuntu ukennye kandi afite ubutaka, batugiriye inama tumenya gukoresha umutungo wacu, n’iyo ahateye inturusu utahahinga indi myaka, iyo umaze gusarura ishyamba wongeramo indi myaka”.

Uyu muturage yakomeje avuga ko kuva mu 1959 avuka yari azi ko umusozi wa Ruko ari urwuri rw’inka zabo, ariko nyuma yo kugurana inzuri amashyamba inka zagiye mu biraro babona ifumbire. Avuga ko kororera mu biraro byatumye amasambu baziragiragaho, bayafumbira bakabona umusaruro mwiza kuko kuragira ku gasozi bidashobora kugukiza ku buryo ibyo kugira inzuri ku gasozi bitakigezweho.

Mukagakwaya Arlette uhagarariye itsinda ’Green Ntongwe’, avuga ko Amayaga yari amaze kuba ubutayu, ariko bamaze gutera amashyamba babonye ko ibyo Leta yabatekerereje ari byiza. Agira ati “Aha hari isuri ku buryo imihanda yahoraga yuzuye utabona aho uca, ariko ubu byarahindutse, kuko haratoshye, turifuza ko n’ahasigaye hadateye mwadufasha hagaterwa ibiti”.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr.Mujawamariya Jeanne d’Arc, asezeranya abatuye Akarere ka Ruhango bifuza gutera amashyamba n’ibindi biti bivangwa n’imyaka, birimo n’iby’imbuto ziribwa, ko umushinga wa ’Green Amayaga’ ugifite imyaka itatu kandi abantu babyifuza bazaba bamaze kubona ibiti.

Asaba abaturage guhindura imyumvire bakemera gutera ibyo biti kuko ari ibyabo, icyo Leta isaba gusa ari ukubarura babiherewe uburenganzira, kugira ngo batongera guhura n’ingaruka zo gutema amashyamba.

Agira ati “Hari abari babanje kwanga ko babaterea amashyamba mu masambu yabo, nyamara ni ingirakamaro kuri mwebwe no ku Gihugu, natwe turabona hari ahantu hambaye ubusa, ubushobozi uko buzajya buboneka tuzajya tuza twunganire umushinga ngo hose hatohe, murumva ko nibura hano hava akayaga gahehereye”.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Juliet Kabera.

Juliet Kabera, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA),  avuga ko mu Turere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango na Kamonyi bamaze gutera hegirati zisaga 1000 z’amashyamba, mu myaka ibiri ishize n’ibiti bivangwa n’imyaka ibihumbi 13, akavuga ko ibyifuzo by’abaturage bizakomeza kubahirizwa bakabona ibiti bakeneye.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *