AMAKURU

Rubavu: Mu Murenge umwe imvura yasenye inzu zigera kuri 41.

Rubavu: Mu Murenge umwe imvura yasenye inzu zigera kuri 41.
  • PublishedMarch 12, 2023

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Murindangabo Eric.
Ati “Kugeza ubu inzu twamaze kumenya ni 41, ibigo by’amashuri bibiri (2), ibyumba bibiri kuri buri Kigo n’igikoni byagurutse, urusengero rumwe na rwo rwagurutse.”

Ibyo bigo ni GS Kabiza hagurutse ibyumba bibiri n’igikoni ndetse Centre Scolaire Rubona(CS Rubona) naho hagurutse ibyumba bibiri n’igikoni.

Hari inzu yaguye ku baturage batanu, batatu bagiye kwivurizwa ku Kigo Nderabuzima, abandi bagiye ku Bitaro bikuru bya Gisenyi.

Uyu muyobozi avuga ko hagikorwa ibarura ry’ibyangiritse ariko ko abaturage bamwe bari bacumbitse mu baturage.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *