Roméo Dallaire na Madamu basuye Urwibutso rwa Kigali
Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire, wari uyoboye Ingabo za UN zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aherekejwe na Madamu we, Marie-Claude Michaud, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.
Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire wari uyoboye MINUAR mu gihe cya Jenoside, yagerageje gutabaza amahanga ngo ahagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi icyo gihe, Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu bikomeye biramutererana.
Mu biganiro yagiye atanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire avuga ko yabuze uwamufasha guhagarika Jenoside, icyo gihe ngo intwaro yari asigaranye yari itangazamakuru gusa, kugira ngo avuge ubwicanyi bwakorwaga muri icyo gihe.
Roméo Dallaire yagiye yifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, agatanga ubuhamya bw’ibyo yabonye muri Jenoside, agahamya ko bidashobora gusibangana mu mateka ye
Roméo Dallaire nk’uwiboneye uko Abatutsi bicwaga, Umuryango w’Abibumbye waramwimye amatwi, avuga ko kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ari rimwe mu masomo amahanga yari akwiriye kwigiraho, ngo amaraso yamenetse atazongera kumeneka ukundi.
Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire yakoze imirimo ikomeye mu gisirikare no mu nzego za Politiki, aho yabaye Senateri mu gihugu cya Canada akomokamo.
Yanashinze ikigo kirwanya ikoreshwa ry’abana mu mitwe ya gisirikare (The Romeo Dallaire Child Soldier Initiative), ndetse n’ikigega cyamwitiriwe (The Romeo Dallaire Foundation).
Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire yanditse ibitabo byinshi byakunzwe cyane. Muri byo hari icyo yanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yise ‘Shake hands with the Devil’.