AMAKURU

RIB yatangaje ko kwita unwa amazina yama genurano ari icyaha

RIB yatangaje ko kwita unwa amazina yama genurano ari icyaha
  • PublishedOctober 13, 2023

Abayobozi mu byiciro bitandukanye  mu nzego z’ibanze bahishuriwe ko kwita abana amazina y’amagenurano bigize icyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB  ruvuga ko kwita abana amazina y’amagenurano byakorwaga hambere. Gusa  bikagaragara ko ari na bimwe mu byarangaga amakimbirane mu bantu.

RIB itanga urugero rw’amazina ababyeyi bitaga abana arimo Mbarimo mbazi, Hishamunda na  Mundanikure.

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubushakashatsi n’Ikumirwa ry’Ibyaha mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Munanira Emmanuel Ntaganira yagize ati”Iyo umugabo yabyayaraga umwana w’umukobwa  agashaka gucyurira nyina yamwitaga Mukagatare.

Naho yabyara umuhungu ashaka gucyurira nyina akamwita Rwasurutare. Umubyeyi yabyumva, bikamurya .Yabyara umwana yaciye inyuma umugabo we maze umwana akamwita Jyamubandi, ugasanga biteye amakimbirane mu rugo.”

Ku ruhande rw’abatuye mu Murenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara bavuga ko mbere ababyeyi bitaga amazina y’abana babo bitari bigize icyaha.

Umwe yagize ati”Mbere byari bimeze nk’umuco kwita abana ayo mazina nka Ndimubanzi bitewe nuko uwo mwana yabaga avutse iwabo bafite abanzi kandi ntawabigayiraga undi kandi nti byari bigize icyaha.”

Undi nawe yagize ati”Bamwita ayo mazina bagira ngo bihimure ku batababaniye neza kandi ntabwo byari bigize icyaha.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwateguye amahugurwa agenewe abayobozi mu byiciro bitandukanye  mu nzego z’ibanze mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara, mu byo bahuguwe ,banabwiwe ko badakwiye kwita abana amazina y’amagenurano.

Nyishimire Frolance umujyanama w’ubuzima akanaba umwe mu bahuguwe yabwiye UMUSEKE ko ibyo yigishijwe nawe agiye kubyigisha abandi.

Yagize ati”Abo tuyobora mu nama duhuriramo tugomba kubasobanurira ko ariya mazina y’amagenurano atari meza kuburyo nuteganya kubyara atatinyuka kubyita uwo mwana.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko mu itegeko rirengera umwana kumwita izina ry’irigenurano bifatwa nk’icyaha cyo guhungabanya uburenganzira bwe kandi ayo mazina yakuweho, basaba ababyeyi kubyirinda kuko izina rishobora kumukirikirana yamwita ‘Kirimbuzi’ akarimbura Koko, nta mpamvu yo kwita umwana amazina yamutera ipfunwe.

Amahugurwa  kuri iyi nshuro afite insanganyamatsiko igira iti”Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *