POLITIKI

RGB: Gukorera hamwe kw’amadini n’Inzego z’ibanze ni uburyo bwiza bwo guhindura imyumvire y’umuturage

RGB: Gukorera hamwe kw’amadini n’Inzego z’ibanze ni uburyo bwiza bwo guhindura imyumvire y’umuturage
  • PublishedNovember 27, 2023

Kalisa Edward, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yatangaje ko amadini n’amatorero icyo ashinzwe ari ivugabutumwa riganisha umuyoboke ku Mana.

Yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023, mu masengesho yahurije hamwe ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, abagize Inama Njyanama, abayobozi b’amadini n’amatorero, n’abikorera.

Insanganyamatsiko ivuga iti ‘Umuyobozi ugeza abaturage ku mpinduka nziza’.

Kalisa avuga ko icyo bifuza ari uko bakorana n’abayobozi b’amadini n’amatorero kandi bagakora ibyo bashinzwe bijyanye n’ivugabutumwa riganisha abantu ku Mana.

Abayobozi b’amadini n’amatorero bafite uruhare rukomeye mu kwigisha abaturage no guhindura imyumvire yabo.

Agira ati: “Uruhare rwabo rurakomeye kuko ni abayobozi. Ni abayobozi b’amatorero, ni abayobozi b’aba bantu.

Abayobozi b’amadini n’amatorero bahura n’abaturage benshi, banizanye nta n’uwabatumiye, baza baje gusenga.

Ubwo ni uburyo bwiza bw’uko bakabaye babafasha guhindura imyumvire n’imikorere bakiteza imbere noneho bagateza imbere n’ingo zabo.

Ndizera yuko ingo zabo ziteye imbere zikamera neza, n’itorero ryamera neza n’igihugu kikamera neza”.

Abahagarariye amadini n’amatorero mu Karere ka Bugesera bavuga ko biteguye gushyigikira igihugu mu rugamba rw’iterambere.

Rudahunga Gedeon wigishije ijambo ry’Imana yasabye amadini n’amatorero gukorera hamwe, kubwizanya ukuri, kugirira umutima mwiza abanyarwanda no gukundana nkuko 1 Tim 5:8 habivuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu, Umwali Angelique, avuga ko abayobozi mu ndahiro yabo isoza igira iti “… Imana ibimfashemo.

Bivuze ngo iyo uri umuyobozi ukora ibyo Imana ishaka, ugera ku nshingano zawe”.

Mugabo Betty, Rwiyemezamirimo mu Karere ka Bugesera, avuga ko abacuruzi bafatwa nk’abantu bishakira inyungu gusa kandi bagafatwa nk’abatagira ukuri. Ku rundi ruhande ngo si ko bimeze.

Agira ati “Ibi si ko bimeze ahubwo kuri bo, ubucuruzi ni umugisha. Ubucuruzi tubufata nkaho ari umugisha twahawe kugira ngo dushobore gushyigikira umurimo w’Imana”.

Mutabazi Richard, Meya w’Akarere ka Bugesera avuga ko aya masengesho ategurwa ku bufatanye n’amadini n’amatorero kugira ngo barebere hamwe ibyo bashinzwe.

Agira ati: “Bikorwa mu buryo bwo gufasha uwo twita umuturage ari we ugaruka akaba umuyoboke w’ayo madini”.

Yabwiye Imvaho Nshya ko amadini afasha mu Inzego z’ibanze cyane cyane iyo bakora ubukangurambaga buganisha ku guhindura imyumvire y’umuturage.

Avuga ko abayobozi b’amadini n’amatorero bafasha Akarere mu gukemura amakimbirane mu muryango, kurwanya ubukene, kugira isuku n’isukura, gukangurira abayoboke babo kugana ishuri no kugana umurimo.

Ati: “Baradufasha cyane cyane mu bukangurambaga bwo guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abaturage”.

Pasiteri Etienne Gahigi, Umuhuzabikorwa w’imiryango ishingiye ku myemerere mu Karere ka Bugesera, ahamya ko mu mashuri abantu bahigira ubumenyi ariko uburere buva mu muryango.

Agaragaza ko hari imico mibi yaje iteye isoni nko kubona urubyiruko runywa urumogi, uburaya no kubyara kw’abantu batarashyingirwa.

Ati “Ni yo mpamvu twifuza cyane cyane nk’uruhare rw’amadini n’amatorero, Inzego z’ibanze gukora uko dushoboye kose kugira ngo duhagarike uyu muvuduko w’ibiyobyabwenge, gusambanya abana n’ibindi.

Inzego zibanze zishobora kwitabaza abapasitori, abapasitori natwe tugakorana n’Inzego z’ibanze z’aho dukorera kugira ngo duhagarike uyu muvuduko dushobore kuba twakunga umuryango”.

Ku rundi ruhande, asaba abayobozi kuba intangarugero, mu byo bavuga no mu byo bakora.

Ati: “Abayobozi bacu turabasaba kutigira umunyacyubahiro ukomeye cyane, kwirinda kurya ruswa, kwigwizaho ubutunzi butari ubwawe n’ubusambanyi”.

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere bwagaragaje ko Akarere ka Bugesera kari mu Turere 5 dufite JADF ikora neza.

Mu bushakashatsi bwa RGB bwagaragaje ko 89.3% bavuga ko amadini n’amatorero bagira uruhare mu guteza imbere imiyoborere myiza.

56% by’amashuri abanza n’ayisumbuye, ari mu maboko y’amadini n’amatorero.

Mu Rwanda hari amadini n’amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere 608 mu gihe hari insengero z’abakirisitu 352.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *