AMAKURU IBICE BYOSE

REG yatangaje ko 2024 abazaba bagerwaho n’amashanyarazi mu Rwanda batazagera ku 100%

REG yatangaje ko  2024 abazaba bagerwaho n’amashanyarazi mu Rwanda batazagera ku 100%
  • PublishedOctober 25, 2023

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) yatangaje ko mu mpera z’umwaka wa 2024 abazaba bagerwaho n’amashanyarazi mu Rwanda batazagera ku 100% ariko bazaba bari hafi yabo.

N’ubwo byari biteganyijwe ko muri uwo mwaka abaturage bagerwaho n’amashanyarazi mu Rwanda bagombaga kuba bageze ku kigero cya 100% nkuko byari bikubiye muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (NST1), ariko ubuyobozi bwa REG bwavuze ko kubera impamvu zitandukanye zirimo icyorezo cya Covid-19 giheruka kwibasira Isi, bitazagerwaho 100% nkuko byari byitezwe.

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi ari 74.4%, aho umuriro utangwa mu gihugu ungana na megawate 333, ukaba waravuye kuri megawate 273 zatangwaga mu mwaka ushize.

Kugeza ubu amashanyarazi acyanwa mu Rwanda harimo ava mu mazi angana na 31% by’akoreshwa, aturuka muri nyiramugengeri angana na 24%, aya Gaz metane angana na 16% hamwe n’amashanyarazi y’inganda ahuriweho n’ibindi bihugu angana na 13%, mu gihe ay’imirasire angana na 3%.

Umuyobozi Mukuru wa REG Armand Zingiro avuga ko nubwo uwo muhigo wa NST1 utazagerwaho 100% nkuko byari byitezwe, ariko hari byinshi byo kwishimira, kuko abagerwaho n’amashanyarazi uyu munsi bari ku kigero cyiza ugereranyije no mu myaka yashize.

Ati “Kubyerekeye ingano y’abantu bafite amashanyarazi uyu munsi tugeze kuri 74.4% y’ingo zifite amashanyarazi, iyo tuvuze ingo zifite amashanyarazi, tuba dufite abafatiye ku muyoboro mugari n’abandi bafatiye ku yindi miyoboro, ku ngo miliyoni 2.5 mu Rwanda, uyu munsi miliyoni 1.8 zose zifite amashanyarazi, ni ukuvuga 54% y’abafatiye ku muyoboro mugari, hanyuma tukagira 20% bafatiye ku yindi miyoboro, umwaka ushize twahaye ingo zigera ku bihumbi 230 amashanyarazi kandi ako kazi karakomeje.”

Abajijwe niba koko Abanyarwanda bizagera mu mpera za 2024 babonye amashanyarazi ku kigero cya 100% nkuko biri muri gahunda ya Leta ya NST1, umuyobozi Mukuru wa REG yagize ati: “Uko amikoro aboneka niko duha amashanyarazi abaturage, niba uyu munsi turi kuri 74.4%, imbaraga zo guha amashanyarazi abaturage urwego rwacu rwa REG rurazifite n’abandi dufatanya muri iki gikorwa, ntabwo nabaha umubare yaho tuzagera nitugera muri 2024, ariko tuzaba dukabakaba 100%, uko amikoro azagenda aboneka tuzagenda duha abaturage amashanyarazi.”

Imwe mu mishanga yabonetse uyu mwaka ikongera ingano y’amashanyarazi hari uwa Mwange-Kavumu watanze Kilowate 300, Ntaruka E ifite Megawate 2 hamwe n’amashanyarazi aturuka ku baturanyi agera kuri Megawati 40.

Imwe mu mishinga irimo kurangira itegerejweho gutanga amashanyarazi irimo uwa Shema Power uvana Gaz Metani mu Kivu, ugomba gutanga megawate 56, bakaba bageze kuri megawati 37, bikaba biteganyijwe ko bazagera kuri 50, ubundi izindi 6 zikazajya zikoreshwa mu nganda.

Hari kandi n’urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’ibihugu bituranyi, rukazatanga Megawati 80, zizasaranganywa n’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi hamwe na Tanzania, aho buri gihugu kizajya kibona megawati 27.

Uyu munsi imirimo kuri urwo rugomero ikaba ikiri mu igerageza, bakaba bamaze kugera kuri megawati 27, bikaba biteganyijwe ko mu mpera z’ukwakira bazaba barangije iryo gerageza ayo mashanyarazi agatangira gutangwa mu buryo buhoraho.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *