IMIKINO

REG WBBC yageze muri ¼ idatsinzwe mu mikino Nyafurika “FIBA Africa Women’s Basketball League”

REG WBBC yageze muri ¼ idatsinzwe mu mikino Nyafurika “FIBA Africa Women’s Basketball League”
  • PublishedDecember 16, 2023

REG WBBC ihagarariye u Rwanda mu Mikino Nyafurika ‘FIBA Africa Women’s Basketball League’, yahize kwegukana igikombe, nyuma yo kugera muri ¼ idatsinzwe.

Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu, yageze muri ¼ nyuma yo gutsinda imikino ine yose y’amatsinda, ikazamuka ari iya mbere mu rya kabiri.

Biteganyijwe ko izahura na Université de Douala yo muri Cameroun yabaye iya kane mu Itsinda rya Mbere mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 17 Ukuboza 2023 saa saba z’amanywa.

Umutoza wa REG WBBC, Mukaneza Espérance yabwiye IGIHE ko Université de Douala ari ikipe yabonye ikinisha imbaraga nyinshi ariko biteguye gukomeza kwitwara neza.

Ati “Twiteguye neza. Université de Douala narebye imikino yayo nabonye bakinisha imbaraga nyinshi. Muri 1/4 imikino iba itangiye gukomera cyane nta kipe ugomba gusuzugura.”

Yakomeje avuga ko bagifite intego bahagurukanye i Kigali yo kwegukana igikombe.

Ati “Turacyakomeje intego yacu yo gutsinda imikino kugeza twegukanye igikombe.”

Tiffany Mitchell w’iyi kipe niwe mukinnyi mwiza muri iri rushanwa kugeza aho rigeze.

Uretse umukino wa REG WBBC na Université de Douala, indi izahuza Equity Bank na Kenya Ports Authority, Overdose UP Station na Sporting Alexandria ndetse na Nigeria Customs na Interclube.

Ikipe izatsinda hagati ya REG WBBC na Université de Douala izahura n’izatsinda Equity Bank na Kenya Ports Authority. Iyi mikino ya ¼ yose iteganyijwe ku Cyumweru, tariki 17 Ukuboza 2023.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *