UBUZIMA

RBC: Abarenga 82% y’abarwaye diabète mu rwanda bayigendana batabizi

RBC: Abarenga 82% y’abarwaye diabète mu rwanda bayigendana batabizi
  • PublishedNovember 15, 2023

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gisaba buri Munyarwanda kwipimisha indwara ya diabète akamenya uko ahagaze kuko ubushakashatsi bwakozwe muri 2021 bwagaragaje ko 82% by’abarwayi bayo mu Rwanda bayigendana batabizi.

 

Byatangarije mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, ahizihijwe ku rwego rw’Igihugu Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya diabète uba tariki 14 Ugushyingo buri mwaka.

Ubushakashatsi buheruka bugaragaza ko mu myaka 10 ishize umubare w’Abanyarwanda bafite diabète bagumye kuri 3% bivuze ko abagera ku 397.391 mu Rwanda bayirwaye.

Umukozi wa RBC ushinzwe gahunda yo kurwanya diabète, Niyonsenga Simon Pierre, yavuze ko kuba umubare waragumye kuri 3% bivuze ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kwita ku barwayi ba diabète no mu kugabanya ubwiyongere bwabo.

Ati “Impungenge ni uko nko mu bushakashatsi twakoze muri 2021 abagera kuri 82% mu bo twasanze barwaye diabète ntibari babizi. Ni umubare munini rero kuko ku Isi abarwaye diabète batabizi bagera kuri 50%”.

Kuva tariki 13 -19 Ugushyingo 2023, u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe kurwanya diabète, aho abaturage bashishikarizwa kugana amavuriro abegereye bakayisuzumisha.

Mu karere ka Ngororero habarurwa abarwayi ba diabète bagera kuri 245 mu gihe abasanganywe umuvuduko w’amaraso ari 5568.

Mukankusi Rachel utuye mu Murenge wa Kabaya avuga ko icyo abona gitera abantu kurwara diabète ari imyumvire y’uko umuntu ubyibushye ari we ubayeho neza, bigatuma abafite ubushobozi bihata ibiryo birimo amavuta menshi bakanywa n’isukari nyinshi kugira ngo babyibuhe.

Mukashyaka Spécioze, ni umwe mu bapimwe diabète muri gahunda yo gupima abaturage mu buryo bwa rusange. Avuga ko yari aziko ari indwara y’abasaza n’abakire ariko ngo yamenye ko n’abakiri bato bayirwara.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abarwayi ba diabète mu Rwanda, Uwingabire Etienne, ashishikariza abaturage kugana Ibigo Nderabuzima bibegereye bakimipisha hakiri kare kuko iyo itinze kuvurwa igira ingaruka zirimo ubukene, ubumuga ndetse n’urupfu.

Ati “Diabète ni indwara idakira ariko iyo uyirwaye abimenye hakiri kare agakurikiza amabwiriza ya muganga ashobora kuyibana kandi agakomeza imirimo ye nk’uko bisanzwe. Nibura buri mwaka wowe wumva ko uri muzima ugomba kwisuzumisha ukamenya uko uhagaze”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukunduhirwe Benjamine yagaragaje ko mu bitera abantu kurwara diabète harimo kunywa inzoga nyinshi, kudakora siporo, kunywa itabi ndetse no kurya indyo itaboneye.

Ati “Abaturage bacu turabasaba aho bishoboka ko abanywa inzoga bazivaho, abo binaniye bakazigabanya, kubera ko inzoga ni imwe mu mpamvu zikomeye zitera izi ndwara zitandura. Ikindi dushishikariza abaturage bacu ni ukurya indyo yuzuye, iyo tuvuze indyo yuzuye ntabwo ari ukurya ibiryo birimo amavuta menshi, ntabwo ari ukurya ibirimo umunyu mwinshi”.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *