IMIKINO

Raphinha avuga ko atemeranya na Ronaldinho uvuga ko ikipe y’igihugu ya Brazil nta kirimo.

Raphinha avuga ko atemeranya na Ronaldinho uvuga ko ikipe y’igihugu ya Brazil nta kirimo.
  • PublishedJune 17, 2024

Ku Mugabane w’i Burayi barimo barakina imikino ya Euro 2024, iri kubera mu gihugu cy’Ubudage. Muri Amerika y’Amajyepfo nabo bari bugufi gutangira imikino ya Copa America izabera mu Leta zunze Ubumwe z’A|merika.

Ikipe y’igihugu ya Brazil izitabira imikino ya Copa America,  izaba igendera ku basore bakiri bato barimo Vinicius JR, Rodrigo Goes, Raphinha, n’abandi.

Ronaldinho wabaye umwe mubo Isi yibuka nk’intwari muri ruhago  by’umwihariko igihu cya Brazil akomokamo. Uyu aherutse gutangazako ikipe y’igihugu cye kidashimishije kuri ubu, ati:

“ Ni ikimwaro gikomeye, sinzigera ndeba umukino n’umwe bazakina mu Copa America kubera ko Brazil itagikina nka brazil abantu tuzi. Biteye agahinda ku bakunzi b’ikipe y’igihugu kubona ikipe ijya guki a nta muntu ubona wayiyobora mu kibuga bose bari mu myaka ingana.”

Umukinnyi Raphinha avuga ku magambo ya Ronaldinho asa n’uwarashe bombe maze aravuga ati:

“ Sinzi niba ryari itangazo yatanga cyangwa atari ryo ariko natunguwe no kumva avuga gutya. Aravuga ibi kandi mperutse kumva asaba Vinicius Jr amafaranga yo gutega akabisi ngo aze kureba imyitozo yacu. Ntabeshye njye sinemeranya nawe.”

Abanya Brazil benshi bafitiye ikipe yabo ikizere cy’uko n’ubwo uyu mwaka batatwara igikombe,  indi myaka iri mbere bashobora kwitwara neza kubera ko umutoza

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *