Prezida w’urwanda yaturumbuye Dr Hitayezu muri MINECOFIN
![Prezida w’urwanda yaturumbuye Dr Hitayezu muri MINECOFIN](https://www.ijwimonitor.com/wp-content/uploads/2023/11/20231102_053714-e534e.jpg)
Perezida Paul Kagame yaraye yirukanye Dr Patrick Hitayezu mu nshingano yari ashinzwe nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Itangazo rimwirukana Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yashyizeho umukono mu izina rya Perezida Paul Kagame, rivuga ko “yirukanywe bijyanye n’imyitwarire mibi yakomeje kwiyongera mu mirimo yari ashinzwe.”
Dr Hitayezu yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva muri Nyakanga 2022.
Mbere yo guhabwa izi nshingano n’inama y’Abaminisitiri, yari umwe mu bagize inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB).