POLITIKI

Menya Byinshi Ku Mugambi Wa Joseph Kabila Wo Gushaka Kwisubiza Ubutegetsi.

Menya Byinshi Ku Mugambi Wa Joseph Kabila Wo Gushaka Kwisubiza Ubutegetsi.
  • PublishedJune 7, 2023

Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akomeje kwiyegereza abayobozi batandukanye ba Afurika no hanze yayo, ndetse ingingo nyamukuru iganirwaho ni amatora yo mu Ukuboza 2023.

Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001-2018, ariko igihe cye nka senateri w’ubuzima bwe bwose gikomeje gucungirwa hafi n’abatari bake.

Imyaka ya mbere nyuma yo kuva ku butegetsi yaranzwe no kubangamirana byeruye hagati ye na Tshisekedi wamusimbuye, ndetse ubu bisa n’aho acungirwa hafi n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ku buryo adatekanye ukurikije uko ibintu bihagaze.

Izo mpungenge ngo zinagera ku bantu ba hafi be, kimwe n’abadipolomate bakorera i Kinshasa.

Inama na Ambasaderi wa Amerika

Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko muri Gicurasi, Kabila yahuye na Ambasaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa, Lucy Tamllyn.

Ni ikintu cyafashwe nk’ikidasanzwe bitewe n’uko uwo yasimbuye, Mike Hammer, afatwa nk’uwari umuntu wa hafi wa Tshisekedi, ndetse ku mazina ye yari yarongereyeho irinye-Congo, Nzita.

Bivugwa ko Ambasaderi Hammer yari no mu bagiraga Tshisekedi inama y’uko yaca intege Kabila n’ihuriro rimushyigikiye, Front Commun pour le Congo (FCC).

Icyakora, ngo uyu muyobozi yanze guhishura icyo baganiriye. Uretse Lucy Tamlyn, Kabila ngo yanahuye na Ambasaderi w’u Buholandi, Jollke Oppewall, mu rugo rwe rwihariye rwa Kingakati, i Kinshasa.

Yanahuye n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, Bintou Keïta. Icyakora, uyu we ngo yashakaga ubusesenguzi bwe ku butumwa bwa MONUSCO.

Kabila arahangayitse

Amakuru ahamya ko Joseph Kabila adatuje, kuko n’iyo akeneye gukora urugendo mu ndege ye bwite agomba kubanza kwaka uruhushya Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza (ANR), Jean-Herrvé Mbellu Mbiosha, kandi bikabanza kunyura kwa Tshisekedi.

Ni ibintu ngo byakunze kumukoroga, kuko nk’igihe aherukira gushaka kujya muri Afurika y’Epfo aho yakunze kwivuriza no gukurikirana amasomo y’ikirenga, hari ubwo byabaye ngombwa ko Joseph Kabila agenda n’imodoka zirindiwe umutekano.

Uretse icyo, Kabila ngo yakomeje kugorwa no kongeresha pasiporo z’abantu be, ndetse ngo hari inkoramutima ze ubu ziri mu buhungiro cyangwa zibaho zihishahisha.

Amatora ashobora kutaba…

Joseph Kabila, we ngo iyo aganira n’abantu ababwira ko bishoboka cyane ko amatora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza 2023 ashobora kutaba, kubera ubushobozi budahagije bwa Komisiyo y’Amatora n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga, bwo gutegura amatora mu mucyo.

Ibyo bikiyongeraho ibibazo RDC ifite, by’umwihariko iby’umutekano muke ndetse n’imibanire n’abaturanyi idahagaze neza.

Bivugwa ko Kabila akomeje kohereza abantu be mu karere, bagahura n’abakuru b’ibihugu bakabumvisha uburyo abonamo ibintu mu gihugu cye.

Africa Intelligence ivuga ko amakuru yabonye ari uko abantu bahagarariye Kabila, mu byumweru bishize bagiriye ingendo mu bihugu birimo Afurika y’Epfo aho bahuye na Perezida Cyril Ramaphosa, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Hage Geiingob wa Namibia.

Itsinda ryihariye kandi ngo ryashinzwe ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nk’u Rwanda, ngo bahure na Perezida Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda, William Ruto wa Kenya, Samia Suluhu wa Tanzania n’abandi.

Abo bose ngo baba bafite ubutumwa bwa Kabila, bwo kumvikanisha ibibazo RDC irimo kwinjiramo.

Iki kinyamakuru gikomeza kiti “Uyu wahoze ari umukuru w’igihugu yibutsa abaperezida b’ibihugu by’akarere ko yagerageje kurengera ubusugire bw’igihugu mbere yo kuva ku butegetsi, hakabaho nk’uko yakunze kubisubiramo, ihererekanya rya mbere ry’ubutegetsi mu mahoro muri RDC.”

Ku ruhande rwa gisirikare, Kabila yakunze kugaragaza ibibazo biri mu ngabo, nko kuba nta myitozo ihagije, ibikoresho no kuba zitarashoboye guhangana n’umutwe wa M23.

Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru ko Kabila aterura neza ku cyemezo cye kijyanye n’amatora yo mu Ukuboza 2023. Ku bwe, ngo bisa n’aho ibibazo by’amatora biganisha ku bibazo bya politiki n’umwuka mubi.

Ni ibibazo ngo ashobora guhita yuririraho akigaragaza nk’umucunguzi muri ibyo bibazo, ibintu ariko byazamuye igihu ku byerekezo bya politiki by’ishyaka rye, bivugwa ko ryasabye abanyamuryango kudatanga kandidatire mu matora y’abadepite.

Nubwo bamwe mu barwanashyaka ba Kabila bamukomeyeho, hari n’abamaze kugaragaza ko inzozi zabo ziri ahandi.

Kuva mu 2019, Ishyaka Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie (PPRD), hamwe n’ihuriro ry’abamushyigikiye, Front Commun pour le Congo, FCC, bakomeje guhangana na Perezida Félix Tshisekedi.

Icyakora, nk’inteko rusange y’ishyaka yagombaga kuba mu mwaka ushize yarasubitswe kugeza igihe kitazwi, ku buryo benshi mu barwanashyaka bari mu rungabangabo.

Bamwe mu banyapolitiki bari bamukomeyeho barasezeye bajya mu ihuriro Union sacrée rya Tshisekedi, barimo Léonard She Okitundu uri mu bashinze PPRD, ndetse yabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva mu Ukuboza 2016 kugeza muri Werurwe 2019.

Icyakora, hari bamwe mu bamukomeyeho barimo uwahoze ashinzwe dipolomasi, Raymond Tshibanda. Ni we uhuza ibikorwa by’abantu bake bashyize hamwe barimo uwahoze ari minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Marie – Ange Mushobekwa, Emmanuel Ramazani Shadarry utarahiriwe no kwiyamamariza kuyobora RDC mu 2018, na Azarias Ruberwa wahoze ari visi perezida.

Iryo tsinda ngo ryagombaga guhura n’abagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashizwe umutekano ubwo bamwe mu bakagize baheruka muri RDC muri Werurwe, ariko abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida bababuza kwinjira mu kibuga cy’indege cya N’djili.

Kugeza ubu hibazwa icyemezo cya Kabila uko amatora agenda yegereza, ariko nako benshi barushaho kugira impungenge, mu gihe bisa n’aho akomeje guceceka cyane mu bijyanye na politiki.

Abagaragaza impungenge bavuga ko bishoboka ko Kabila yanakoresha ingufu mu kwisubiza ubutegetsi, harimo no kuba yakoresha imitwe yitwaje intwaro. Ni ibintu ariko abantu be ba hafi bahakana.

Ishyamba si ryeru hagati ya Kabila na Tshisekedi
Source: Igihe.com
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *