POLITIKI

Perezida Joe Biden, Yavuze Ko Israeli Ifite Ibyago Byo Kubura Ubufasha Yahabwaga n’Amahanga

Perezida Joe Biden, Yavuze Ko Israeli Ifite Ibyago Byo Kubura Ubufasha Yahabwaga n’Amahanga
  • PublishedDecember 13, 2023

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko Isiraheli itangiye kubura ubufasha yahabwaga n’amahanga kubera kurasa ubutitsa kandi bidafite ishingiro kuri Gaza.

Ibyo Biden yavugiye mu nama yo gukusanya inkunga yabaye kuri uyu wa kabiri, byagaragaje ko anenga cyane ubuyobozi bwa Isiraheli. Bwana Biden yahoze atanga inkunga ku baturage biki gihugu cya Israeli, kugeza ubwo Hamas yagabaga ibitero ku ya 7 Ukwakira.

Ubwo yashimangiraga ko Isiraheli ko ishyigikiwe na Amerika, yanihanangirije guverinoma yayo. Yabwiye abaterankunga mu gikorwa cyo kwiyamamariza amatora yo mu 2024 muri Washington ko “Umutekano wa Isiraheli ushingiye kuri Amerika, ariko kuri ubu Israeli ifite ibirenze Amerika biyishyigikiye; Ifite Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, kandi ifite hafi isi yose.”

Ati: “Ariko batangiye gutakaza uko gushyigikirwa bitewe no kurasa ibisasu kuri Gaza mu buryo budasobanutse.” Bwana Biden ariko yongeyeho ko “nta kibazo ku kijyanye no gushyira hasi Hamas” kandi Isiraheli yari ifite uburenganzira bwose bwo kubikora.

Amagambo ye ahuza n’uko ubuyobozi bwe nabwo bubona iyi ntambara, aho ubuyobozi busaba Isiraheli gushyira imbere ubuzima bw’abantu no gutanga amabwiriza asobanutse yemerera abturage kwirinda kugirwaho ingaruka n’iyi ntambara.

Abayobozi bakuru bo muri Amerika na bo bagaragaje ko batishimiye uko igisirikare cya Isiraheli kiri kwitwara.

Mu ijambo rye nyuma y’umunsi wo ku wa kabiri, Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yavuze ko Isiraheli yahawe inkunga n’Amerika mu ntambara yo ku butaka ndetse ko Amerika ishyigikiye intego yabo yo gusenya Hamas no kugarura abajyanwe bunyago.

Yongeyeho ko Washington yahagaritse “igitutu cy’amahanga cyo gusaba guhagarika intambara”.

Ati: “Nibyo, hari ukutemeranya kubijyanye n’umunsi wa nyuma y’ibitero bya Hamas, gusa ndizera ko bizarangira habayeho kwemeranya twese tukabyumva kimwe”.

Bwana Biden yagarutse kubyo bombi batumvikanyeho mu magambo ye ku wa kabiri, avuga ko Bwana Netanyahu agomba “guhindura” guverinoma ye ndetse nukuntu afata icyifuzo gihuriweho na leta ebyiri, ari nabyo abayobozi bakuru ba Leta zunze ubumwe za Amerika bashyigikiye nk’inzira iganisha ku guhagarara kw’iyi ntambara.

Icyo cyifuzo gishyigikiwe n’umuryango mpuzamahanga kugira ngo amakimbirane amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo arangire, ari nabyo byatuma hashyirwaho igihugu cyigenga cya Palesitine muri Gaza no ku nkombe y’Iburengerazuba kiriho hamwe na Isiraheli.

Bwana Biden yagize ati: “Iyi ni guverinoma igendera ku mahame yayo cyane mu mateka ya Isiraheli. Iyi guverinoma iri muri Isiraheli iragoye cyane. Ntibashaka kwemera icyifuzo cy’ibihugu byombi.”

Ibitekerezo vyatanzwe na Biden bigaruka cyane ku kutumvikana ku cyemezo kigomba gufatwa nyuma y’intambara. Bwana Netanyahu yavuze ko arwanya ibijyanye no guha ubwigenge Palesitine, kuko byatuma Israeli itongera kwigarurira Gaza.

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *