Kugira ngo Intambara Hagati ya Israeli na Palestine Irangire Hagomba Kubaho Ibihugu Bibiri – Papa Francis
Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yavuze ko nta munsi n’umwe intambara izigera iba igisubizo, ashimangira ko icyarangiza amakimbirane n’umwuka mubi umaze imyaka hagati ya Israel na Palestine ari uko habaho ibihugu bibiri kandi kimwe kikubaha ubusugire bw’ikindi.
Ibijyanye n’intambara ihanganishije Israel n’umwe wa Hamas ukorera i Gaza Papa Francis yabigarutseho ku wa Gatatu mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani, RAI.
Muri iki kiganiro Papa Francis yasabye Israel na Palestine kubana mu mahoro nk’abaturanyi.
Ati “Intambara ntawe uyitsinda, mu ntambara urushyi rumwe ruganisha ku rundi, kandi urwa kabiri rukaza rukomeye ugereranyije n’urwa mbere, ibintu bigakomeza gutyo.
Papa Francis yavuze ko igisubizo cy’iyi ntambara kiri mu kubaha ubwigenge bwa Palestine.
Ati “Ku bantu babiri bagomba kubana, igisubizo kirimo ubwenge n’icy’ibihugu bibiri. Nk’uko byateganywaga n’amasezerano na Oslo: Ibihugu bibiri, Yeruzalemu ikagira ambwiriza yihariye ayigenga.”
Muri iki kiganiro Papa Francis yavuze ko aya makimbirane aba yihishwe inyuma n’ibigo bikora intwaro biba bishaka amasoko.
Ati “Buri ntambara ivutse ni ugutsindwa. Nta kintu intambara ikemura, ntacyo. Amahoro ni yo atuma abantu bagira ibyo bageraho, binyuze mu biganiro.”
“Ikibazo gikomeye kiracyari inganda zikora intwaro, umwe mu bantu bumva neza ibijyanye n’ishoramari twahuriye mu nama yambwiye ko uyu munsi ishoramari ribyara inyungu zikomeye ariko inganda zikora intwaro.”
Amasezerano ya Oslo Papa Francis yagarutseho yashyizweho umukono ku wa 13 Nzeri mu 1993 no mu 1995, hagati ya Yasser Arafat wari uhagarariye Palestine na Yitzhak Rabin wari Minisitiri w’Intebe wa Israel.
Yagenaga ko Palestine iba igihugu cyigenga ndetse Israel igakura ingabo zayo muri West Bank na Gaza.
Aya masezerano ntiyaje kugera ku musaruro yari yitezweho kuko intangondwa z’Abanya-Israel n’Abanya-Palestine zidashaka gusangira igihugu zayitambitse ndetse biza kubyara inkundura izwi nka ‘Intifada’ ya kabiri.