POLITIKI

Urunturuntu Hagati ya Tshisekedi na Bemba Ushobora Kwegura.

Urunturuntu Hagati ya Tshisekedi na Bemba Ushobora Kwegura.
  • PublishedJune 1, 2023

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yavuye igitaraganya mu Bushinwa asizeyo itsinda ry’abayobozi barimo na Perezida Tshisekedi, amakuru akavuga ko yagiraga ngo ahite atanga ubwegure bwe.

Amakuru ava ku bantu ba hafi b’uyu mugabo avuga ko hashize iminsi hari umwuka utari mwiza hagati ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe Wungirije Ushinzwe Ingabo, Jean Pierre Bemba.

Umwe mu badipolomate b’u Bushinwa ku wa 29 Gicurasi 2023 yatangaje ko Bemba yavuye mu Bushinwa ateze indege isanzwe, asiga Perezida Tshisekedi n’abo bari bajyanye; abantu ba hafi ye bakavuga ko yari ari kwitegura kwegura mu nshingano ze amazemo ukwezi n’igice.

Hari amakuru avuga ko ubu bwegure bwaba bufitanye isano n’itabwa muri yombi rya Gen. Maj Aimé Mbiato Konzoli wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo muri RDC. Uyu yafashwe
ku wa 27 Gicurasi 2023.

Tariki ya 24 Mata 2023 ni bwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagize Jean Pierre Bemba usanzwe ari umwe mu banyepolitiki bakomeye muri iki gihugu, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo.

Kuva ku wa 24 kugeza ku wa 29 Gicurasi, Tshisekedi n’itsinda rye bagiriye uruzinduko mu Bushinwa, rwagombaga gusinyirwamo amasezerano menshi mu by’ubukungu.

Tshisekedi na Xi Jinping byari biteganyijwe ko bazavugurura bakanasinya amasezerano ya miliyari esheshatu z’amadolari azabarwa mu buryo bw’amabuye y’agaciro.

Jean Pierre Bemba bivugwa ko yasize Perezida Tshisekedi mu Bushinwa akajya gutegura ubwegure
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *