POLITIKI

Kubwo Kubogamira Uruhande Rumwe, Perezida Tshisekedi Yakuwe Ku Mwanya We nk’Umuhuza

Kubwo Kubogamira Uruhande Rumwe, Perezida Tshisekedi Yakuwe Ku Mwanya We nk’Umuhuza
  • PublishedOctober 19, 2023

Imiryango itegamiye kuri Leta n’amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Tchad, yanditse asaba ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi akurwa ku mwanya w’ubuhuza mu kibazo cya politiki kiri muri icyo gihugu.

Tshisekedi ni we wagenwe n’Umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC), ngo ahuze impande zitavuga rumwe muri Tchad nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Idriss Deby wasimbuwe ku butegetsi n’umuhungu we.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abatavuga rumwe na Leta bashyize hanze inyandiko (pétition ), basaba ababashyigikiye kuyisinyaho ku buryo babona imikono y’abantu nibura 200.

Ni inyandiko igaragaza ko batifuza Tshisekedi ko akomeza kuba umuhuza kuko yagiye agaragaza kubogamira ku butegetsi bwa Mahamat Déby, Perezida w’inzibacyuho muri Tchad.

Umwe mu batavuga rumwe na Leta, Yaya Dillo yabwiye RFI ati “Twakomeje kwihangana ariko hakazamo no kugira amakenga. Ibyo tumaze kwibonera birahagije kuko buri gihe atwoherereza intumwa ze zidasanzwe ariko ugasanga asa n’uzanye uvanjili y’ubutegetsi afite amayeri yo kubeshya abanyapolitiki, twamaze kumenya ko yigira nyoninyinshi.”

Dillo kandi yavuze ko Tshisekedi atari icyitegererezo cya demokarasi ku buryo yaba umuhuza w’abo muri Tchad.

Ibi bibaye mu gihe mu minsi mike i Ndjamena muri Tchad hari hitezwe intumwa ya Tshisekedi igamije gufasha abatavuga rumwe na Leta kujya mu biganiro nayo.

Jean-Bernard Badaré , Umuvugizi w’ishyaka MPS rya Idriss Deby wasimbuwe n’umuhungu we, yavuze ko ibyo abatavuga rumwe na Leta bigira byose, bizarangira ibiganiro bibaye.

Yavuze ko kwanga Tshisekedi ntacyo bivuze kuko atari Tchad yamushyizeho, bityo ko no kumuhindura byaturuka kuri CEEAC.

Ibi bibaye kandi nyuma y’aho umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta, Succès Masra asubitse urugendo rwo kugaruka muri Tchad nyuma y’umwaka mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Masra yavuze ko adashobora kuza mu gihugu mu gihe ubutegetsi butarubahiriza uburenganzira bwa muntu, abafashwe bazizwa politiki bagafungurwa.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *