POLITIKI

Gabon: Bashyizeho Perezida w’Inzibacyuho

Gabon: Bashyizeho Perezida w’Inzibacyuho
  • PublishedAugust 31, 2023

Nyuma yo guhirika ku butegetsi Perezida Omar Bongo, agatsiko k’abasirikare katangaje ko kashyizeho Gen Brice Oligui Nguema, nka Perezida w’inzibacyuho w’iki gihugu.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko mu byari byatangajwe n’aba basirikare kuri televiziyo y’igihugu cya Gabon, batigeze bagaragaza ko Gen Brice Oligui Nguema azaba Perezida w’inzibacyuho, ahubwo babyemeje nyuma y’uko batangaje ihirikwa ry’ubutegetsi.

Iki cyemezo cyafashwe n’itsinda ry’aba Jenerali bahiritse ubutegetsi, bemeza ko Gen Nguema wahoze akuriye abasirikare barindaga Perezida, ari we uba uyoboye iki gihugu mu nzibacyuho.

Ntihatangajwe igihe iyi nzibacyuho ye izamara, kugira ngo hazashyirweho Perezida mushya wa Gabon biciye mu matora.

Nyuma yo kumutangaza nka Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, hakurikiyeho igikorwa cyo kumwereka abaturage mu mujyi wa Libreville, nka Perezida w’agategeanyo w’iki gihugu.

Gen Nguema w’imyaka 48, yahoze ari inshuti ikomeye ya Omar Bongo, se wa Perezida Ali Bongo, kuko bakoranye kuva mu 2005 kugeza 2009, ubwo uyu Perezida yitabaga Imana.

Perezida Ali Bongo amaze gusimbura se ku butegetsi, yabaye nk’uwigizayo Gen Nguema kuko icyo gihe yamushinze ibikorwa bya Gisirikare muri za Ambasade za Gabon, Maroc no muri Sénégal.

Gen Nguema mu 2018 yagizwe umukuru w’ubutasi mu mutwe w’abasirikare barinda Perezida, asimbura Frédéric Bongo, anazamurwa mu ntera agirwa Generali.

Muri uwo mwaka wa 2018, Bongo w’imyaka 64, yagize uburwayi bw’iturika ry’imitsi yo mu bwonko (stroke), butuma amara hafi umwaka atari mu mirimo ye, bamwe basaba ko yegura.

Nyuma yo kumuhirika ku butegetsi, Perezida Ali Bongo Ondimba yagaragaye ku mashusho ya videwo kuri X, asaba inshuti ze zose zo ku Isi kumutabara aho afungishijwe ijisho mu rugo rwe.

Ati “Ndi Ali Bongo Ondimba Perezida wa Gabon, ndasaba inshuti zose dufite ku Isi hose, kuntabariza bagakoma induru, kuko abantu hano bantaye muri yombi njyewe n’umuryango wanjye. Umuhungu wanjye sinzi aho aherereye, umugore wanjye na we ntawe uri hano. Nanjye mfungiye iwanjye, nta kintu kirimo gukorwa, sinzi ibirimo kuba. None rero ndabasaba gutera akamo, mugasakuza cyane. Ndabashimiye.”

Umuryango wa Bongo kuva kuri se witwaga Omar Bongo, kugera ku muhungu we Ali Bongo, wari umaze imyaka 53 ku Butegetsi bwa Gabon.

Ali Bongo Ondimba yahiritswe ku butegetsi, nyuma y’umunsi umwe atangajwe nk’uwatsinze amatora ya Perezida wa Gabon, ariko imiryango itari iya Leta ikavuga ko aya matora yabayemo uburiganya.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, u Bwongereza n’Imwe mu miryango mpuzamahanga, byamaganye gufata ubutegetsi kw’igisirikare kunyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *