POLITIKI

U Bufaransa Bwanze Gutwara Ambasaderi Wabwo Wirukanywe Muri Niger

U Bufaransa Bwanze Gutwara Ambasaderi Wabwo Wirukanywe Muri Niger
  • PublishedAugust 26, 2023

Leta y’u Bufaransa yavuze ko ubutegetsi bwa gisirikare muri Niger nta burenganzira bufite bwo guha Ambasaderi wabwo muri iki gihugu amasaha 48 yo kuba yavuye i Niamey.

Ku wa Gatanu tariki 25 Kanama nibwo abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum bashyize hanze itangazo bavuga ko bahaye Ambasaderi w’u Buransa muri Niger amasaha 48 yo kuba yavuye mu gihugu.

Ni icyemezo aba basirikare bayobowe na Gen Abdourahamane Tchiani bafashe nyuma y’uko batumiye Ambasaderi w’u Bufaransa kugira ngo asobanure bimwe mu bikorwa bitemewe igihugu cye cyagiye gikora muri Niger ariko akanga kwitaba.

Nyuma yo kubona iri tangazo ryirukana Ambasaderi wabwo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa yahise isohora irindi ivuga ko “ibyo aka gatsiko k’abasirikare kakoze katabifitiye uburenganzira kuko ari icyemezo gifatwa n’ubuyobozi bwemewe kandi bwatowe n’abaturage.”

U Bufaransa bwakomeje buvuga ko “buri gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Niger cyane cyane ibijyanye n’umutekano n’ibikorwa bya ambasade yabwo.”

Iki gihugu gikomeje gutsimbarara gishaka ko Perezida Bazoum wari inshuti yacyo y’akadasohoka asubizwa ubutegetsi.

General Abdourahamane Tchiani wahiritse ubutegtsi bwa Mohamed Bazoum wari Perezida wa Niger, yatangaje ko nta we ateze gupfukamira nubwo akomeje gushyirwaho igitutu n’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika ngo asubizeho ubwo butegetsi.

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa Gatatu, yahamagariye abaturage guhaguruka bakarwanira igihugu cyabo nyuma y’aho abayobozi b’ingabo mu Muryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, ECOWAS bahuriye muri Nigeria bashaka umuti w’ibibazo bya Niger.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *