Kalonda Ushinjwa Gushaka Guhirika Tshisekedi Yagejejwe Mu Bushinjacyaha.
Salomon Idi Kalonda, umujyanama wihariye w’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi, kuri uyu wa Gatandatu yagejejwe mu bushinjacyaha bwa gisirikare muri icyo gihugu.
Kalonda ashinjwa umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi afatanyije n’u Rwanda na M23, akamusimbuza umuntu ukomoka mu ntara ya Katanga.
Agejejwe mu bushinjacyaha nyuma y’iminsi icumi atawe muri yombi, ubwo yari aherekeje Katumbi bagiye mu mujyi wa Lubumbashi.
RFI yatangaje ko Kalonda atamaze umwanya munini mu bushinjacyaha bwa gisirikare kuri uyu wa Gatandatu.
Yabashije kandi guhura n’abanyamategeko be bwa mbere kuva atawe muri yombi.
Bivugwa ko umushinjacyaha yasomeye Kalonda ibyo aregwa n’ibyo yisobanuye byatanzwe n’ubugenzacyaha bwa gisirikare, ari nabwo bwahase ibibazo Kalonda bwa mbere.
Kalonda yasabye ubushinjacyaha ko ibazwa rye rya mbere ryateshwa agaciro agakoreshwa irindi kugira ngo atange ibisobanuro birambuye ku byaha ashinjwa, ngo kuko hari ibyo yagiye avuga bitanditswe.
Biteganyijwe ko Kalonda azasubizwa mu bushinjacyaha kubazwa kuri uyu wa Mbere, hagati aho akaba yasubijwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa.
Ubwo yafatwaga tariki 30 Gicurasi, Kalonda yashinjwe gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko. Ibindi byaha byagiye byongerwamo nyuma.
Ishyaka rya Katumbi abereye umuyoboke ryavuze ko Kalonda afunzwe kubera impamvu za politiki.