Uncategorized

Phil phoden yagiye kwita izina nta kindi kibazo afite.

Phil phoden yagiye kwita izina nta kindi kibazo afite.
  • PublishedJune 27, 2024

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ni imwe mu makipe yasoje imikino y’amatsinda muri Euro 2024 iri kubera mu Budage, ititwaye neza bitewe n’uko abakunzi bayo bayitekerezaga. Iyi kipe igomba guhura na Slovakia muri 1/8 kirangiza.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo amakuru yacicikanye ku mbugankoranyambaga ko umukinnyi w’ikipe ya Manchester city mu bataha izamu, uri kumwe n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza mu Budage Phil Phoden yavuye mu mwiherero w’ikipe kubera ibibazo by’umuryango.

Nyuma y’igihe gito iyi nkuru isohotse hasohotse indi ivuga icyatumye uyu mukinnyi asiga bagenzi be agasubira mu Bwongereza. Uyu mugabo wavutse mu mwaka 2000 akaba afite imyka 20, yagiye mu bwongereza kureba umugore we wagiye kubyara umwana wabo wa gatatu. Birumvikna ko nyuma yo kwita izina agomba kugaruka agafasha Abongereza gukosora ibitaragenze neza mu mikino y’amatsinda.

Iyi kipe itozwa Gareth Southgate ninayo iheruka gutsindwa ku mukino wa nyuma mu gikombe cya Euro, aaho bagitakaje imbere y’Ubutaliyani.  Iyi mikino y’amatsinda kandi uko ari 36 yakinwe mu matsinda habonetsemo ibitego  80. Aho ikipe iyoboye izindi mubusatirizi yatsinze ibitego byinshi Ari Ubudage bwatsinze ibitego 8, Austria yatsinze ibitego 6. Naho ikipe yigihugu yinjijwe ibitego byinshi akaba Ari Scotland yatsinzwe ibitego 7.

 

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *