AMAKURU POLITIKI

Perezida w’Uburusiya Vladimiri Putin yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kibanze ku ntambara hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Perezida w’Uburusiya Vladimiri Putin yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kibanze ku ntambara hagati y’Uburusiya na Ukraine.
  • PublishedDecember 14, 2023

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri Uyu wa Kane taliki 14 Ukuboza 2023 i Moscou, Perezida w’Uburusiya Putin yasobanuye ko nta gahunda y’amahoro ishoboka, mu gihe icyatumye Uburusiya butangiza intambara kuri Ukraine kitaracyemuka.

 

Muri icyo kiganiro, Perezida Vladimir Putin yavuze ko Uburusiya butazashyira intwaro hasi, mu gihe icyo yise “igitugu muri Ukraine cyaranzwe n’ingengabitekerezo y’Abanazi kitarangiye, ubutegetsi bwa gisirikare nabwo bukagenda, maze Ukraine ikemera gukuraho  gahunda yayo yo kwinjira mu muryango ugizwe n’ibihugu by’iburengerazuba, NATO.

Putin ati: “Ukraine niyakira ibi, amahoro azagerwaho.”

Mu buryo budasanzwe kandi, Perezida Putin yagize icyo avuga ku ngabo Uburusiya bwohereje n’abiteguye kujya gufasha abasanzwe barwanira muri Ukraine, avuga ko ari abagera Ku 244.000. Yahakanye ibivugwa ko Uburusiya budafite abasirikare bahagije kurugamba, avuga ko muri Ukraine hari abasirikare benshi Kandi bahagije.

Yagize ati: “Ntabwo ari ngombwa, si na gato. Buri munsi, Uburusiya bwinjiza abasirikare bashya 1.500.  kuva ku wa gatatu, abasirikare bashya 486.000 bashyize umukono ku masezerano mashya y’akazi. ”

Ikiganiro cya Perezida Putin w’Uburusiya yagiranye n’abanyamakuru cyanitabiriwe  n’abaturage, aho babajije ibibazo hakoreshejwe umurongo wa telefoni.

 

Bwa mbere kuva Uburusiya butangira gutera Ukraine, Perezida Putin yari yarabujije abanyamakuru mpuzamahanga kumubaza ibibazo. Ikiganiro n’itangazamakuru nk’iki gishyushye yaherukaga kukigira mu mwaka wa 2021.

 

Televiziyo ya Leta y’Uburusiya yatangaje ko, kuva ejo ku wa gatatu, yakiriye ibibazo bigera kuri miliyoni ebyiri biturutse mu baturage kugirango bizabe byabazwa umukuru w’igihugu.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *