Perezida wa Ukraine, Zelensky yasabye Uburayi “kotsa igitutu Uburusiya”
Iyo abona [Putin] umwanya munini, bituma ibintu biba bibi kurushaho,” uko ni ko yabwiye ihuriro ridasanzwe ry’inteko ishinga amategeko y’Uburayi ku wa Kabiri.
Zelensky yavugaga ibi mu gihe hari guhwihwiswa ko Ukraine yakoresheje ku nshuro ya mbere ibisasu rutura bya misile birasa mu ntera ndende bizwi nka Atacms yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yibasira imbere mu Burusiya, umunsi umwe nyuma y’uko Washington ibitangiye uruhushya.
Amakuru ari ku rubuga rwa RBC muri Ukraine, aravuga ko ububiko bw’intwaro bwarashwe na misile mu karere k’Uburusiya ka Bryansk, kari nko mu bilometero 100 uvuye ku mupaka.
Ku wa Mbere, abategetsi muri Amerika bavuze ko Perezida Biden yatanze uruhushya rw’ikoreshwa rya Atacms hanze y’imbibi za Ukraine.
Biratekerezwa ko Ukraine yahawe uburenganzira bwo gukoresha izo misile mu buryo bwo kurinda ingabo zayo mu karere k’Uburusiya ka Kursk, aho Kyiv yagabye igitero gitunguranye mu kwezi kwa Munani kandi ni naho igitero cy’ingabo z’Uburusiya n’iza Koreya ya Ruguru cyagombaga guturuka mu gihe kibarirwa mu minsi.
Ageza ijambo ku bari mu nteko ishinga amategeko y’Uburayi mu gitondo cyo ku wa Kabiri, nyuma y’iminsi 1.000 kuva igitero [cyibasiye igihugu] gitangiye ku itariki 24 z’ukwezi kwa Kabiri 2022, Zelensky yatanze impuruza ko Putin “atazihagarika ku bushake bwe” anasaba ko Uburusiya buhatirwa kwerekeza ku nzira y’amahoro aboneye”.
Yavuze ko igabwa ry’ingabo za Koreya ya Ruguru ari ikimenyetso cyeruye ko Moscow yiyemeje gukaza imirwano.
Yatanze impuruza agira ati:
“Mu gihe bamwe mu bayobozi b’Uburayi batekereza ku matora, cyangwa ikindi kimeze gutyo, Putin ashishikajwe no gutsinda iyi ntambara, bibabariramo Ukraine.”
Hagati aho, umugaba w’ingabo za Ukraine, yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram ko igihugu cyahuye n’iminsi 1.000 “igoye ku buryo busobetse, intambara ikaze y’ukubaho kwacu” no “gusenya umwanzi”.
“Mu birindiro byuzuye ubukonje mu karere ka Donetsk no mu bibaya byatashywe n’inkongi muri Kherson imishwaho ibisasu, n’imbunda zihanura indege, turi kurwanira uburenganzira ku buzima.”
Yongeyeho ati:
“Buri joro ryuzuye umwijima, n’ubwo haba hari igihumbi muri bo, buri gihe bucya hari umuseso.”
Aya magambo yayavuze nyuma y’uko abantu umunani, barimo n’umwana, biciwe mu gitero cya drone mu karere ka Sumy k’amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine mu ijoro, aho abantu 89 biciwe mu kindi gitero gitandukanye n’iki ku Cyumweru.
Hagati aho, Kremlin, ibiro bya Perezidansi y’Uburusiya, byavuguruye imirongo ngenderwaho mu ikoreshwa ry’ibisasu kirimbuzi bya ‘nuclear’, ivuga ko ubushotoranyi bwose buturutse mu gihugu kidafite izi ntwaro kirimbuzi, niba gifashijwe na leta ifite izo ntwaro, buzafatwa nk’igitero gihuriweho kibasiye Uburusiya.
Muri izi mpinduka, igitero gikomeye ku Burusiya hakoreshejwe ibisasu bya misile byemewe, drones cyangwa indege, bishobora guhura n’umurongo mushya wo gusubiza hakoreshejwe ibisasu kirimbuzi, kimwe n’uko igitero kuri Belarus cyangwa ku zindi nkeke zikomeye zihungabanya ubusugire bw’Uburusiya.
Umuyobozi ushinzwe politike y’ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU, Joseph Borrell Fontelles, nawe yavuze kuri uyu wa Kabiri ko EU ikomeje gushyigikira Ukraine ariko ko “ikeneye gukora ibirenzeho kandi bwangu.”
“Umuryango w’Uburayi uzakomeza gutanga inkunga yo gufasha kugera ku ntsinzi ya Ukraine no kuzana amahoro ku mugabane wacu,” Ni ko yavuze mu butumwa bwo kuri videwo yanyujije ku rubuga nkoranyambaga X rwahoze ruzwi nka Twitter.
Amagambo yaherekezaga ubwo butumwa yagiraga ati:
“Amateka azaducira urubanza agendeye ku bikorwa byacu n’uburyo twifata [mu bibazo]”.
Uburusiya bwarahiye gusubizanya “uburyo bufatika” niba misile za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoreshejwe ku butaka bwabwo.
Mbere gato, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Sir Keir Starmer, yongeye gutsindagira k’ “ubufasha ntahwema” bw’igihugu cye kuri Ukraine mu gihe hari ibihwihwiswa ko ashobora guha Kyiv uruhushya rwo gukoresha misile zatanzwe n’Ubwongereza zizwi nka Storm Shadow mu kugaba ibitero imbere ku butaka bw’Uburusiya.