POLITIKI

Perezida Kagame yifatanyije n’abayobozi b’abagore bateraniye i Kigali

Perezida Kagame yifatanyije n’abayobozi b’abagore bateraniye i Kigali
  • PublishedApril 19, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije na Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia, Catherine Samba Panza wayoboye Repubulika ya Santarafurika n’abandi bayobozi bitabiriye Inama yo ku rwego rwo hejuru y’Ubuyobozi ya Amujae (Amujae High-Level Leadership).

Iyo nama yateguwe yateguwe n’Ikigo cy’Abaperezida cyashinzwe na Ellen Johnson Sirleaf gishinzwe guteza imbere Abagore n’Iterambere (EJS Center).

Perezida Kagame yifatanyije n’abo bayobozi nyuma yo kwakira Madamu Ellen Johnson Sirleaf mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata, 2024.

Iyo nama y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali guhera ku wa Kane tariki ya 18 Mata, yahurije hamwe amatsinda atatu y’abagore b’abayobozi 42 baturutse mu bihugu 19 by’Afurika.

Ni inama itanga amahirwe yihariye yo guhuriza hamwe gahunda y’ubufatanye yiswe Amujae igamije kubyaza umusaruro imbaraga z’abo bayobozi b’abagore no guherekeza urugendo rwabo rw’ubuyobozi mu gihe cyo guhangana n’ingorane ndetse no gukoresha neza amahirwe babona.

Abagore bitabiriye iyo nama ni abanyabigwi baturuka mu bice binyuranye by’Afurika, gahunda ya Amujae ikaba ibongerera ubumenyi, ubumenyi no kwihuza kugamije kugera ku mpinduka nziza.

Ku munsi wa mbere w’iyi na,a, abashyitsi n’impuguke zinyuranye barebeye hamwe amahirwe n’ingorane bitandukanye bikigaragara mu rugendo rw’ubuyobozi bw’umugore.

Nyuma y’ijambo ritangiza ku mugaragaro iyo nama, Madamu Ellen Sirleaf n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni Amina J. Mohammed, bafashe ijambo ry’ibanze.

Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umuryango w’Abvibumbye i Nairobi muri Kenya Zainab Hawa Bangura na we yafashe ijambo mu gusangira ingamba zitandukanye zafasha kubyaza umusaruro ubushobozi bw’impurirane bw’abagore b’abahobozi muri Afurika.

Abo bagore b’abayobozi bagize amahirwe yo gusesengura umusanzu wo kubaka umubano mu kugera ku nsinzi y’umuntu ku giti cye ndetse n’intsinzi ihuriweho.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *