UBUZIMA

Perezida Kagame yemeje Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Serivisi z’Ubuzima

Perezida Kagame yemeje Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Serivisi z’Ubuzima
  • PublishedMay 1, 2024

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yemeje ishyirwaho ry’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Serivisi z’Ubuzima muri RDF, anashyiraho abayoboyobozi barwo bakuriwe na Maj. Gen. Dr. Ephrem Rurangwa.

Perezida Kagame kandi yazamuye mu ntera bamwe muri abo bayobozi hamwe n’abandi bahawe inshingano nshya mu nzego zitandukanye.

Col. Dr. John Nkurikiye yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General, ndetse ahabwa inshingano zo kuba Umugaba Wungirije w’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubuzima.

Brig Gen Dr. Jean Paul Bitega yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’ubuvuzi bya Gisirikare, mu gihe Col. Dr. Eugene Ngonga yagizwe yazamuwe ku ipeti rya Brigadier General maze agahabwa inshinga no zo kuyobora Ibitaro Bikuru Byigishirizwamo bya Gisirikare.

Col. Dr. Chrysostome Kagimbana na we yazamuwe ku ipeti rya Brigadier General, maze ahabwa inshingano z’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga serivisi ku rwego rw’Akarere.

Col. Dr. Eric Seruyange yagizwe Umuyobozi ushinzwe guhangana n’Ibyorezo n’ubuvuzi rusange muri urwo rwego, na ho Lt. Col. Leon Ruvugabigwi agirwa Umuyobozi ushinzwe Imiti n’Ibikoresho.

Lt. Col. Vincent Sugira yagizwe Umuyobozi ushinzwe Amahugurwa, Ubushakashatsi no Guhanga Ibishya.

Nanone kandi Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Brig Gen Franco Rutagengwa Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, na ho Col Lambert Sendegeya agirwa Umuyobozi w’Urwego rwa RDF rushinzwe Abakozi, Ubutegetsi n’Imari (J1).

Col Faustin K Nsanzabera yagizwe Umuyobozi Mukuru Ishami rishinzwe imikoranire n’ikoranabuhanga mu Birindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda (J6), na ho Col Ignace Tuyisenge agirwa Umuyobozi Mukuru wa Military Police.

Col Pacifique Kabanda yagizwe Umushinjacyaha Mukuru mu Butabera bwa Gisirikare, Col Seraphine Nyirasafari agirwa Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane bwa gisirikare n’abasivili mu Birindiro Bikuru bya RDF (J9).

Lt Col Eugene Ruzibiza yagizwe Umugaba wungirije wa Burigade ya 309 mu gihe Lt. Col. Joseph Ngirinshuti yagizwe Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe Ibikoresho bya Gisirikare.

Lt Col Jean De Dieu Kayinamura yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Loyal Trust Company Ltd, jandi izi mpinduka zahise zigira agaciro zikimara gutangazwa.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *