POLITIKI

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 727

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 727
  • PublishedDecember 19, 2023

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare 727 abaha amapeti atandukanye guhera ku bari ba Brigadier General bagizwe ba Jenerali Majoro (Major General).

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa RDF, ryerekana ko abasirikare bane bari bafite ipeti rya Brigadier General bagizwe ba Major General.

Ni mu gihe 17 bari bafite ipeti rya Colonel, bagizwe ba Brigadier General,  83 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bazamuwe bagahabwa ipeti rya Colonel, naho 98 bari bafite ipeti rya Major bo bagizwe ba Lieutenant Colonel.

Abandi basirikare bazamuwe mu ntera ni 295 bari bafite ipeti rya Captain bagizwe ba Major naho bane bari bafite ipeti rya Lieutenant bo bagizwe ba Captain.

Abandi basirikare bato 226 bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Sous Lieutenant, izo mpinduka zikaba zahise zubahirizwa nyuma yo gutangazwa.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *