UBUTABERA

Perezida Kagame yashyizeho Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi

Perezida Kagame yashyizeho Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi
  • PublishedApril 25, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho “Inama y’Ubujurire” ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu gihugu, mu gihe batayemerewe ku nshuro ya mbere.

Ni urwego rufite ubuzima gatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere no mu micungire y’abakozi n’umutungo.

Rwatangajwe mu Iteka rya Perezida N° 051/01 ryo ku wa 19/04/2024 rigenga Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi, rishingiye ku Itegeko Itegeko N° 042/2024 ryo ku wa 19/04/2024 rigenga impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda.

Iryo teka rigaragaza ko Inama y’Ubujurire irebererwa na Minisiteri y’Ubutabera ndetse icyicaro gikuru cyayo kikaba cyashyizwe mu Mujyi wa Kigali.

Inama y’Ubujurire igizwe n’abantu batandatu nibura barimo abagize Biro igizwe n’Abaperezida babiri, abagize iyo nama bakaba bafite manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa.

Ingingo ya 10 y’iryo teka igaragaza ko Biro y’Inama y’Ubujurire ishinzwe guhitamo abandi bagize Inama y’Ubujurire,  kuyobora, gukurikirana no guhuriza hamwe imirimo y’Inama y’Ubujurire, no kugena abagize Inteko yumva ubujurire n’uburyo inteko iteranamo.

Bashinzwe kandi guharanira ko ibyemezo bifatwa mu buryo butabogamye, hashingiwe ku bimenyetso kandi hakurikijwe biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yerekeye impunzi n’amategeko arengera ikiremwamuntu.

Abagize iyo Biro ni na bo banashinzwe kugena ahandi hantu mu gihugu Inama y’Ubujurire ishobora guteranira, igihe bibaye ngombwa, kwemeza amategeko ngengamikorere y’Inama y’Ubujurire ategurwa n’Umwanditsi.

Ingingo ya 23 y’urwo rwego, ishimangira ko ruzajya rugenerwa ingengo y’imari ya Leta hakiyongeraho inkunga y’abafatanyabikorwa, impano, n’indagano.

Imicungire, imikoreshereze n’igenzura by’umutungo w’Inama y’Ubujurire bikorwa hakurikijwe amategeko abigenga, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 24.

Ibisubizo birambye u Rwanda rushakira impunzi zaruhungiyemo

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byubatse politiki ihamye yo kwita ku mpunzi, abimukira n’abasaba ubuhungiro bagahabwa ubwisanzure busesuye bitewe n’amasomo rwakuye ku bibazo by’ubuhunzi byibasiye umubare munini w’abaturage barwo.

Mu itegeko Itegeko N° 042/2024 ryo ku wa 19/04/2024 rigenga impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda, hagaragajwe ibyo u Rwanda rukora mu gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’ubuhunzi.

Ingingo ya 24 y’iri tegeko ivuga ko gushakira impunzi ibisubizo birambye bikorwa binyujijwe mu guhunguka ku bushake, gusaba ubwenegihugu hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda, cyangwa kwimukira mu kindi gihugu.

Iryo tegeko rishimangira uburenganzira n’inshingano by’impunzi n’usaba sitati y’ubuhunzi biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yerekeye impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi yemejwe na Leta y’u Rwanda n’andi masezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Impunzi n’usaba sitati y’ubuhunzi na bo bafite inshingano yo kubahiriza amategeko, amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu, amabwiriza akurikizwa mu Rwanda kimwe n’ibyemezo bigamije  kubungabunga umutekano n’umudendezo rusange.

Kugeza mu mpera z’umwaka wa 2023, u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro basaga 135,000 kimwe n’abandi bahunze ibyago bitandukanye mu bihugu byabo.

Umubare munini w’abo u Rwanda rucumbikiye ni abahunze baturutse mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakizaga amagara yabo kubera ibibazo bya Politiki byateje umutekano muke muri ibyo bihugu.

U Rwanda rufasha impunzi zifuza gutahuka ku bushake rufatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Iteka rya Perezida n’Itegeko rigenga mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda byasotse mu igazeti idasanzwe yasohotse ku wa 19 Mata 2024.

OG_n___Special_Bis_of_19.04.2024_Ububasha_bw_inkiko___Impunzi_abasaba_sitati_ubuhunzi___Inama_Ubujurire

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *