POLITIKI

Perezida Kagame yahamagaye Perezida w’u Bufaransa kuri telefoni

Perezida Kagame yahamagaye Perezida w’u Bufaransa kuri telefoni
  • PublishedApril 23, 2024

Perezida Paul Kagame yahamagaye kuri telefoni mugenzi we w’igihugu cy’u Bufaransa Emmanuel Macron baganira ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi n’ikibazo cy’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byatangaje ku rukuta rwa X biti: “Perezida Kagame na Perezida Macron Emmanuel bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro kuri telefoni.

Baganiriye ku guteza imbere umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi mu gihe kizaza.

Abakuru b’Ibihugu bibanze ku bibazo by’Akarere, bimwe muri byo harimo ibijyanye n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Bagaragaje ko hakenewe igisubizo cyuzuye cya politiki kandi bagaragaza inzira zihari zifasha kugera ku gisubizo zirimo ibiganiro bya Luanda n’ibyahuje Abakuru b’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) i Nairobi muri Kenya.”

Mu ruzinduko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 4 Werurwe 2023, yagaragaje ko Congo ifite uruhare runini mu kudakemura ibibazo byayo ahubwo ikabishyira ku bindi bihugu.

Perezida Macron yabwiye Perezida Tshisekedi ko atigeze agira ubushake n’uruhare rwo gukemura ibibazo by’umutekano muke urangwa mu gihugu cye ahubwo akabishinja u Rwanda.

Muri Werurwe 2024, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko ashyigikiye inzira zo gukemura ibibazo hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda binyuze mu nzira z’ibiganiro.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *