UBUKUNGU

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ari isoko y’ubukungu

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ari isoko y’ubukungu
  • PublishedMay 29, 2024

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Umugabane w’Afurika ari isoko y’ubukungu, ko gukorana na wo bifitiye Isi yose inyungu cyane ko uwo mugabane uzaba ufite iterambere ryihuse bikanaba iterambere ry’Isi yose.

Yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank – AfDB), muri icyo  kiganiro yagaragaje ko Umugabane w’Afurika ari isoko y’ubukungu.

Yagize ati: “Kuri iyi Si hari umutungo utubutse, ariko ugabanyijwe ku buryo busumbana. Ni gute dushobora guhungabanya imyubakire y’imari nkuko tuyifite ubu, bityo ikubiyemo inyungu zifatika kandi zigaragara z’Umugabane wacu?”

Yongeyeho ati: “Mu myaka mike, ahantu honyine kuri iyi Si, hazagira icyiciro cyo hagati gikura ni Afurika. Ndetse no mu nyungu z’Isi yose yatesheje agaciro Afurika, yaheje uyu mugabane mu kugira uruhare mu mibereho myiza y’Umugabane wacu. Kubera ko kuzamuka kw’Afurika, ari ishingiro ku iterambere ry’Isi yose. Afurika iyo iteye imbere n’Isi yose itera imbere.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko nta gutegereza guhabwa amahirwe y’iterambere n’undi uwo ari we wese.

Ati: “[…] Afurika ntishobora gutegereza guhabwa aya mahirwe n’undi muntu uwo ari we wese, bityo rero tugomba kuba ku ruhembe, tugaharanira ubwo burenganzira, twe ubwacu ariko kandi bikagira uruhare mu mibereho myiza y’Isi yose.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibivugirwa mu nama bitagomba kuba amasigara cyicaro, kandi ibyemeranyijweho biba bigomba gushyirwa mu bikorwa.

Ati: “Ntidushobora guhunga gukora ibintu twemeranyije kuko tuzi ko ari byo bizatugeza ku byo twifuriza Umugabane wacu.”

Written By
Nshuti Ntigurirwa Albert

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *