IMIKINO

Pepe Guardiola yananiwe kwihanganira kuvuga ko atifuzaga kurekura Cole Palmer.

Pepe Guardiola yananiwe kwihanganira kuvuga ko atifuzaga kurekura Cole Palmer.
  • PublishedApril 19, 2024
Pep Guardiola yatangaje amagambo kuri Cole Palmer, abenshi batangira kubihuza no kuba yaba ari kwicuza ko yamurekuye. Mu magabo ye Pepe ati: “Yari umukinnyi udasanzwe igihe yari hano. Yashakaga iminota yo gukina, ntabwo nigeze muha iminota ikwiye, ubu ahari ameze neza muri Chelsea. Nishimira kubona umukinnyi twabanye ari kwitara neza, ni umusore udasanzwe, umusore wigirira amasoni ariko ufite ubuhanga n’ubushobozi. Yansabye kugenda mu bihe bitandukanye, yamaze Saison zigeze kuri ebyiri ahora ansaba umwanya ariko sinawumubonera. Namusabye kuhaguma, ariko yashakaga kugenda. Wakora iki se umuntu akubwira ko umubangamiye? Naramubwiye nti Riyad Maherez aragiye uzakina, ambera ibamba. Sison zigeze kuri ebyiri umukinnyi agusaba kugenda wakora iki, iyi kipe si Gereza ndamwifuriza gukomeza guhirwa??” Cole Palmer ubu niwe uyoboye ba rutahizamu mu gihugu cy’Ubwongereza muri Prmier League. Uyu musore amaze gutsinda ibitego makumyabiri anganya na Erling Braut Haaland ukinira Manchester City, ariko amurusha imipira myinshi yavuyemo ibitego. Cole Palmer amaze gutanga imipira yavuyemo ibitego igera ku icyenda, mu gihe Halland amaze gutanga igera kuri itanu.  
Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *